Youri yavuze imyato u Rwanda ageze mu Bufaransa

Umunyabigwi Youri Djorkaeff yasoje uruzinduko yagiriraga mu Rwanda tariki ya 3 Werurwe 2020, aho yasuye ibice bitandukanye bibumbatiye ubwiza nyaburanga bitatse igihugu, ubu araruvuga imyato, nyuma yo gusubira mu Bufaransa.

Ibi Youri Djorkaeff yabwiye urubuga rw’ikipe ya PSG, ko u Rwanda ari igihugu ntangarugero ku mugabane wa Afurika, nyuma yo kumara iminsi igera kuri itatu mu Rwanda areba ibyiza birutatse. Ni Urugendo rwatangiye tariki ya 1 kugeza ku ya 3 Werurwe 2020

Djorkaeff wabaye icyamamare mu gihugu cy’u Bufaransa cyane cyane mu ikipe ya Paris Saint-Germain, yasuye u Rwanda yerekwa ingagi muri Pariki y’ibirunga iherereye mu karere ka Musanze, yifata amafoto ari kumwe n’ingagi nka kimwe mu byo avuga ko byamushimishije cyane, akanashishikariza abatuye isi gusura u Rwanda.

Yagize ati: “Gusura u Rwanda ni ibintu bitangaje. Ni igihugu gishimishije cyiza kuva kera. Ni kimwe mu bihugu bifite ingufu muri Afurika, kikaba intangarugero mu gukemura ibibazo by’imibereho y’abaturage.....ndetse no kubungabunga urusobe rw’ibinyabuzima.”

Ati: “ Ni igihugu kihariye ahantu nyaburanga hamwe n’ibikorwa bidasanzwe by’ubukerarugendo. Ndahamagarira abantu bose kuza gusura ibitangaza byarwo byose no guhura n’abanyarwanda (…) Nishimiye ko Paris Saint-Germain ifasha mu guteza imbere iki gihugu cyiza no kwereka ba mukerarugendo n’abashoramari ubushobozi budasanzwe gifite."

Youri umukinnyi wabaye igihangange mu Bufaransa.

Claire Kamanzi umuyobozi wa RDB we yatangarije urubuga rwa Paris Sain-Germain ko nyuma ya Youri, u Rwanda rwiteguye kwakira n’abafana b’ikipe ya PSG, kugira ngo baze barebe ibyiza bitaste iki gihugu, anashishikariza abanyamahanga gushora imari mu Rwanda ngo kuko nta byago byinshi bihaba.

Yagize ati: “Nashimishijwe no guha ikaze Youri mu Rwanda kandi twishimiye ko yashoboye kuvumbura ibyiza by’ibyo igihugu cyacu gitanga nko kwakira abashyitsi bo ku rwego rw’isi bafite uburambe budasanzwe ni iby’agaciro.”

"U Rwanda niho umuntu ashobora gukorera ubucuruzi. Ni igihugu kigezweho, gifite ibyago bike, bifasha ishoramari kandi ryuzuye ingufu n’imbaraga dushaka gusangira n’isi yose. Dutegereje kwakira abafana ba PSG baba mu Bufaransa ndetse no ku isi yose ko baza gusura no gucukumbura igihugu cy’u Rwanda.” Claire Kamanzi aganira n’urubuga rwa PSG.

Youri Raffi Djorkaeff w’imyaka 51, yakiniye ikipe y’igihugu y’Ubufaransa ayifasha gutwara ibikombe bitatu bikomeye birimo igikombe cy’Isi mu 1998, igikombe cy’Uburayi mu 2000 ndetse na FIFA Confederations Cup mu 2001.

Yakiniye kandi amakipe arimo Grenoble, Strasbourg, Monaco, Paris Saint Germain, Inter Milan, Kaiserslauten, Bolton Wanderers, Blackburn Rovers na New York Red Bulls.

Ifoto y’urwibutso yafashe arikumwe n’abana biga gukina umupira mu Rwanda

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO