Dore icyo imibare ivuga kuri Gabriel Magalhaes ufatwa nk’intare mu bwugarizi...
- 31/03/2023 saa 10:18
Mikel Arteta mu kiganiro n’itangazamakuru yagaragaje ibanga Arsenal ikoresha...
- 30/03/2023 saa 13:56
Kuri ubu Pele w’imyaka 82 y’amavuko ibitangazamakuru bitandukanye byamaze gutangaza ko arembeye mu bitaro biherereye muri Sao Paulo ndetse kuri ubu bikomeje kuvugwa ko atigeze akira neza Cancer yari yavuwe mu bihe bitambutse ku buryo aka kanya ngo umutima we ufite intege nke.
Mbere yo kuremba uyu musaza wamamaye cyane ubwo yafashaga Brazil kwegukana ibikombe 3 by’isi mu mupira w’amaguru ngo yakundaga kujya kwa muganga kugirango hasuzumwe uburwayi bwe.
Dushingiye ku gitangazamakuru ESPN Brazil cyatangaje ko uyu musaza yagejejwe mu bitaro byitiriwe Albert Einstein maze itsinda ry’abaganga bemeza ko umutima we kuri ubu ufite intege nkeya.
Uyu musaza byatahuwe ko afite ikibazo cya Kanseri ubwo yakorerwaga ibizamini mu mezi 15 atambutse cyane cyane mu gihe Isi yose yari yugarijwe n’icyorezo cya Covid-19.
Mu minsi yashize nibwo Pele yeruye ahamya ko uburwayi bwe butoroshye ndetse aboneraho gushimira umugore we bari kumwe iki gihe witwa Marcia aho yavuze ko urukundo rwe ariwo muti wa Mbere mwiza kurusha ibindi.
Uyu mugabo wamamaye cyane mu ikipe ya Santos mu mwaka wa 2019 ntabwo yajyanywe mu bitaro nyuma yo kugira ibibazo bikomeye bijyanye n’impyiko ze ndetse no mu mwaka wa 2014 nabwo yari yagize ikibazo mu rwungano rw’inkari.
Uyu mugabo Pele niwe wenyine mu mateka y’umupira w’amaguru ku isi wabashije kwegukana igikombe cy’isi ubugira 3 haba mu mwaka wa 1958,1962 ndetse no mu mwaka wa 1970.
Pele watwaranye na Brazil ibikombe 3 by’isi ubu ararembye bikomeye