Yakoze Ifoto ya Padiri Ubald mu rwego rwo Kumwibuka ariko ikaba igurishwa Miliyoni

Umuyabugeni Sezerano Onesime ni umusore ukiri muto umaze kumenyekana kubera gushushanya amafoto atandukanye y’ibyamamare ndetse anagaragaza ibyiza bitatse u Rwanda akoresheje irangi. Yakoze ifoto ya Padiri Ubald ngo mu rwego rwo kumwibuka ayishyira ku isoko.

Uyu musore mu minsi ishize nyuma yo kumva inkuru y‘akababaro k’urupfu rwa Padiri Ubald Rugirangonga kubera ubushuti bari bafitanye yahisemo kwicara akora ishusho nziza cyane yageneye abazayifuza bose mu rwego rwo kuzahora bamwibuka ku bikorwa byiza byinshi yagiye akorera Abanyarwanda .

Mu kiganiro na GENESISBIZZ/TV uyu musore yatuviriye imuzi n’imuzingo ibijyane n’ubuzima bwe mu rugendo rwo gutangira akazi ko gushushanya aho yadutangarije ko nubwo yakuze abikunda we yumvaga aziyigira imibare ariko bikanga bikamukurikirana kugeza ubu yamaze kubigira umwuga .

Yagize ati ”Nkiri umwana muto mu rugo iwacu nakundaga gukubagana nshushanya ahantu hose mbonye ariko nubwo nabikoraga benshi mu bantu bo mu rugo ntabwo bumvaga ko ari impano yanjye kubera ko nakundaga cyane gukora utuntu dushimishije nyine harimo gushushanya no gukora imodoka zinsinga byaje gukomeza kugeza ntangiye amashuri yisumbuye. Aho numvaga nziga Math Phyisque ariko kubera icyo gihe nyuma ya Jenoside yakorewe abatutsi byari bigoranye ibintu byo kwiga.

Mama wanjye nibwo namusabye ko najya kwiga ibijyanye n’ubugeni ariko bibanza kugorana kuko byasaba ko umuntu ajya guhinduza ikigo muri Minisiteri.

Byakomeje kumugora ariko aza kugira amahirwe nemererwa kujya kwiga mu ishuri ry’ubugeni rya Nyundo nubwo yari inzira ndende."

Yumvise asubijwe kuko yinjiyemo nyuma yo gukora igeragezwa ryatumye yiga mu cyiciro cya mbere cy’abanyeshuri bahize nyuma y’ibibazo byagwiririye u Rwanda ari naho yaje gusoreza amasomo yisumbuye mbere y’uko akomereza muri KIST aho yavuye atangira gushaka akazi gatandukanye ariko kajyanye no gushushanya mu bice bitandukanye .

Sezerano n’itangazamakuru

Sezerano artist nyuma yo gusoza amashuri yatangiye akazi ko gushushanya nk ‘Umwuga yagiye agira amahirwe menshi cyane yatumye abasha kumenyekana cyane kubera gukoresha imbuga nkoranyambaga aho yashyiraga bimwe mu bikorwa bye bigatuma abantu bamwibazaho kugeza ubwo we na Mugenzi baje gushushanya ifoto ya Nyakubahwa Perezida wa Repubulika Paul Kagame bakaza kumva ko yamugezeho bigizwemo uruhari n’Ambasaderi ’Habineza Joseph’ Icyo gihe wari Minisitiri w’umuco.

Ati "Ibyo bintu byanteye ingufu zo gukora cyane."

Nyuma yo gukora iyo foto uyu musore yaje kujya atumirwa n’abanyamakuru batandukanye hano mu gihugu bagiye bamufashije kumenyekana harimo abakoraga mu kiganiro Sunday Night.

Ubushuti bwe na Padiri Ubald

Nkuko sezerano yakomeje abitubwira ahagana mu mwaka wa 2018 nibwo uyu munyabugeni abifashijwemo n’abapadiri b’inshuti ze aribo ’Padiri Kagenzi Janvier ndetse na Padiri Theogene’ nyuma yo kubona Impano ye bagiye bamuha akazi kenshi ko gukora imitako itandukanye yo muri za Paruwasi.

Abo nibo baje kumuhuza na Nyakwigendera Padiri Ubald aho yakoreraga mu karere ka Rusizi ari naho ubucuti bwabo bwatangiriye.

Yamugiriye inama akajya anamusaba gukomeza kuba Umwana w’Imana ndetse anamushimira ubuhanga n’icyubahiro akorana mu kazi ke ka buri munsi mu gihe bamaze bakorana .

Nyuma yo kumva inkuru y’urupfu rwa Ubald uyu musore wari warigiye byinshi kuri we yadutangarije ko biri mu bintu byamubabaje bituma afata umwanya akora ifoto nziza cyane ye mu rwego rwo kumwunamira no kumuha icyubahiro gusa anifuza ko n’abandi bamukundaga uwazajya ayishaka kugira ajye amwibuka nawe azabasha kuyibona.

Tumubajije impamvu yakoze ifoto imeze kuriya irimo ibimenyetso byinshi bikoreshwa nabemera Imana benshi (Nk’inuma n’urumuri).

Yagize ati "Nagendeye kubyo Padiri Ubald yakundaga kugenderaho mu bikorwa bye by’isanamutima."

Mu gusoza Sezerano Artist yadutangarije ko iriya foto ya Padiri Ubald yakoze kugeza ubu iri ku isoko aho uzayifuza wese ashobora kuyibona ku mafaranga miliyoni imwe y’u Rwanda.

Biteganyijwe ko Padiri Ubald Rugirangoga azashyigurwa ku gasozi k’Ibanga ry’Amahoro gaherereye mu Kagari ka Kamatita, Umurenge wa Gihundwe, Akarere ka Rusizi ho mu Burengerazuba. Ni muri Diyosezi Gatolika ya Cyangugu, Paruwasi Nkanka, Santarari Muhari.


Iki gishushanyo cya Padiri Ubald witabye Imana akigurisha Miliyoni frw


Ashushya n’ibindi bitandukanye

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO