Dr Vuningoma wayoboraga RALC yitabye Imana

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Inteko Nyarwanda y’Umuco n’Ururimi (RALC), Dr Vuningoma James, yitabye Imana azize uburwayi.

Babinyujije ku rubuga rwa Twitter, Inteko Nyarwanda y’ururimi n’umuco imaze gutangaza ko Dr. Vuningo yitabye Imana.

Bagira bati “@Rwandacademy ibabajwe no guhomba Umuyobozi mwiza wayiyoboye kuva yashingwa mu mwaka wa 2012 kugeza ubu kandi akaba yaramaze kugeza heza uru rwego ndetse n’iterambere ry’umuco n’ururimi muri rusange.”

Urupfu rwa Dr Vuningoma rwamenyekanye mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere. Nyakwigendera akaba yari amaze iminsi arwaye, aho yari yaragiye kwivuriza mu Buhindi, nyuma aza kugaruka mu Rwanda mu cyumweru gishize.

Amakuru avuga ko yaje kongera kuremba kuremba ajyanwa mu Bitaro byitiriwe Umwami Faisal akaba ari ho yapfiriye.

Bimwe mu byaranze ubuzima bwa Dr Vuningoma

Dr Vuningoma yavutse tariki ya 25 Ugushyingo 1948.

Yize mu mashuri atandukanye. Yari afite impamyabumenyi y’ikirenga (PhD) yakuye muri Kaminuza ya Nice mu Bufaransa hagati ya 1984-1989.

Icyiciro cya gatatu cya kaminuza yakize muri Kaminuza Bordeaux III mu Bufaransa. Hagati ya 1980-1982.

Guhera muri 2011 kugeza 2020, yari Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa RALC.
Guhera muri 2015 kugeza ubu yari Komiseri ushinzwe Itangazamakuru n’itumanaho muri Panafrican Movement.

Kuva muri Kanama 2008 kugera Ugushyingo 2011: Yabaye Umuyobozi Mukuru wungirije wa Ishuri Rikuru Nderabarezi rya Kigali.

Yari umwe mu bagize inama y’Ubuyobozi y’Inama Nkuru y’Itangazamakuru mu Rwanda.

Yakoze imirimo inyuranye mu rwego rw’uburezi.

Yabaye Umuyobozi w’ikinyamakuru cyo mu Rwanda The NewTimes.

Yakoze indi mirimo inyuranye, haba muri Kaminuza ya Makerere muri Uganda ndetse no mu Bufaransa.


Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Inteko y’ururimi n’umuco yitabye Imana

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO