Umunyamakuru Bianca yateguye ibirori bizahemberwamo ababerewe kurusha abandi

Umunyamaku Uwamwezi Mugire Bianca ukora ikiganiro Take Over ku Isibo TV yateguye ibirori yise ‘Bianca Fashion Hub’ azahemberaho abazaba baberewe mu myambarire kurusha abandi.

Ibi birori yateguye bizaba tariki ya 23 Ukwakira 2021 aho abazaba bambaye bakaberwa bazahabwa ibihembo bitandukanye.

Mu kiganiro yagiranye na Genesisbizz/TV, Bianca yavuze ko ibirori nk’ibi bimaze igihe bitaba hano mu Rwanda kubera ikibazo cya Koronavirus cyahungabanyije byinshi.

Yagize Ati "Urumva hari hashize igihe kinini hataba ibirori nk’ibi byo kurimba, njye rero kuko nkunda kwambara neza no kubona inshuti zanjye zarimbye, natekereje gutegura ibirori buri wese yakwerekaniramo umwambaro mwiza."

Ikindi yadutangarije ni uko biriya birori bizaba bigamije guteza imbere no kumenyekanisha abanyamideli b’abanyarwanda kuko akenshi usanga abantu batabamenya bikaba bizaba ari igihe cyiza cyo kugira ngo Imideli mu Rwanda ikomeze itere imbere.

Ku bijyanye nuko abazaba bambaye neza batoranywamo yatubwiye ko akanama nkemurampaka kazaba kagizwe n’abanyamideli babiri aribo ’Niyitanga Olivier’ umuyobozi wa Tanga Design na ’Angelique Uwamaliya’ umuyobozi wa Isha Collection .

Tumubajije ku bijyanye n’ibihembo abazaba bahize abandi bazahembwa yanze kugira byinshi abivuga ahubwo ashimangira ko mu minsi iri imbere namara kuvugana n’abaterankunga azabitangariza itangazamakuru.

Uwo munsi muri ibyo birori sibizaba ari ukurimba gusa ahubwo hazaba n’aba Djs batandukanye bazaba bari gucurangira abantu.

Ibi birori bizabera kuri Onomo Hotel mu Kiyovu, abazabyitabira bazasabwa kuba bipimishije Covid-19 ndetse barikingije urukingo rumwe.

kwinjira muri Ibi birori ni ibihumbi 15 ahasanzwe naho muri VIP 25. Kubazifuza ameza y’abantu batanu ni ibihumbi 200. Abifuza amatike nayasanga ku cyicaro cya Isibo Tv.


Ibirori bya ‘Bianca Fashion Hub’ bizahemberwamo abazaba baberewe mu myambarire kurusha abandi


Umunyamakuru Biaca Azwiho kuba yambara akaberwa

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO