Umunyamakuru Guterman yongeye gukora igikorwa cy’indashyikirwa ku ivuko

Umunyamakuru Bujyacyera Jean Paul wamenyekanye nka Guter man ku Isango Radio nyuma y’amezi abiri yuzuye atashye ku mugaragaro ishuri ry’incuke yubatse mu karere ka Gatsibo mu murenge wa Ngarama ari naho avuka, yongeye gukora ikindi gikorwa cy’indashyikirwa muri uwo murenge aho batashye ku mugaragaro ivomo ry’amazi meza.

Uyu munyamakuru abinyujije mu muryango we udaharanira inyugu yashize wa Nufashwa Yafasha, iki gikorwa yagikoze kuri uyu wa mbere w’iki cyumweru aho mu murenge wa Ngarama, Akagali ka Karambi, Umudugudu wa Ruziranyenzi aho batashye ku mugaragaro ivomo ry’amazi meza rizabafasha gufasha abaturage basaga ibihumbi 5000 bo mu midugudu ya Cyankondo, Ruhuha, Kamuri na Ruziranyenzi kugera ku mazi meza ntambogamizi bahuye nazo.

Mu kiganiro na Genesisbizz Guterman yadutangarije ko kiriya gikorwa bagikoze ku bufatanye bwa Nufashwa Yafasha n’Abayobozi b’ibanze bo mu karere ka Gatsibo.

Yagize ati “ iki gikorwa twakoze abaturage bo mu midugudu twababwiye haruguru bagera ku 5000 bazabyungukiramo cyane kuko ubu bagiye kujya babona amazi meza biboroheye."

Yakomeje agira ati “Abaturage bishimiye cyane iki gikorwa mu gihe bakoreshaga amazi mabi nabwo bibavunnye aho bashoboraga kumara amasaha 6 bategereje amazi kubera ubwinshi bwabo, ariko ubu babonye amazi meza kandi menshi ku buryo icyo kibazo kigiye kugabanuka kandi tukaba twizeye ko tuzakomeza gufatanya nabo mu guteza imbere ubuzima bwiza bwabo."

Yasoje ashimira abaturage uruhare bagize mu gushaka kwigira kandi anashimira cyane Ubuyobozi bw’ibanze cyane cyane abo mu karere ka Gatsibo no mu murenge wa Ngarama uburyo badahwema kubaba hafi, yanashimiye kandi abaterankunga badahwema kubafasha.


Abaturage bo midugudu igera kuri itanu basaga 5000 bazagirirwa akamaro nayo mazi


Iri vomo rizagabanya umwanya munini abana bamaraga kw’iriba bategereje kuvoma


Ibyishimo ku bana ba Ngarama nyuma yo kubona amazi meza


Aya mazi azabaha ubushobozi bwo kubasha kuhira Imyaka baba bahinze mu bishanga

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO