Umunyamakuru Ginty mu bihe bidasanzwe byo kwibuka Jenoside

Umunyamakuru Umurungi Cynthia wamenyekanye cyane mu itangazamakuru ku izina rya ‘Ginty’ yasangije benshi bamukurikira ku mbuga nkoranyambaga bijyanye na gahunda yemejwe mu kwibuka muri uyu mwaka, ubuhamya bwe n’umuryango we mu gihe cya jenoside yakorewe abatutsi muri Mata 1994.

Ginty wanyuze mu bitangazamakuru binyuranye mu Rwanda birimo K Fm ndetse na Magic Fm, muri iki cyumweru cyo kwibuka ku nshuro ya 26 hifashishijwe ikoranabuhanga, yibutse abo mu muryango we barimo na Nyirakuru.

Umurungi Cynthia (Ginty) yavuze ko yabajije mama we umubyara ikintu ajya atekereza iyo yibutse mama we (Nyirakuru wa Ginty), akaza kumusubiza ko atamutetesheje nk’uko bikwiye ngo amuhe icyo yifuzaga cyose.

Yagize ati: “mama yambwiye ko yumvaga Nyogokuru yaragiye atamutetesheje ngo amuhe icyo yifuza cyose, ngo ateteshe abana be kuko yari umubyeyi mwiza, yari intanga rugero mubo yari yarabonye, akaba yaranapfuye atamubwiye ko amukunda.”
Nyirakuru wa Ginty wazize Jenoside yakorewe abatutsi

Ginty akomeza avuga ko umuryango wa Batete (mama we yavukagamo) n’umuryango wa Pasiteri umugabo wa murumuna wa mama we bose bitabye imana mu gihe cya jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda.

Ginty ukunze kuba hanze y’U Rwanda cyane, avuga ko iyo itariki yo kwibuka igeze atari mu Rwanda yumva ko ari inshingano ze kwibutsa abanyamahanga bamwegereye uko jenoside yakozwe mu Rwanda.

Ginty ntiyiyumvisha uburyo nyuma y’imyaka 26 jenoside yakorewe abatutsi ibaye abari abana, urubyiruko rwavutse icyo gihe ndetse n’abavutse nyuma ya 1994 bashobora kuba aribo bari gutanga ihumure kugeza magingo aya.

Ariko nanone akavuga ko uru rubyiruko rugikeneye kwiga, ndetse no kongera imbaraga mu kuba beza, ari nako bakora ibikwiye cyane ko uru rubyiruko rusanzwe rwifitemo imbaraga, bityo gusangira ubu bumenyi bw’amateka y’U Rwanda birushaho kubakomeza.

Ginty avuga ko nubwo bitashobotse gufata mu mugongo abarokotse Jenoside yakorewe abatutsi nk’uko byari bisanzwe ahubwo hagakoreshwa imbuga nkoranyambaga, zakoreshejwe neza mu gukomezanya, kuganira ndetse no guhugurana muri iki cyumweru cyo kwibuka ku nshuro ya 26.

Akomeza avuga ko ari ngombwa gukomeza kwigisha abana naho tuba indangagaciro z’amahoro, ubuzima ndetse ko bikabungabungwa, ibi bigakorwa hibandwa ku gaciro k’ikiremwamuntu kugira ngo iyi jenoside yabaye mu Rwanda itazongera no kugira ahandi iba ku isi.
Ginty warukiri umwana ahagararanye na Nyirakuru

Mu mwaka wa 2016, ubwo Ginty yaganiraga na cyimwe mu bitangazamakuru bya hano mu Rwanda, yabajijwe umuntu umwe yumva yagarura mu buzima abaye abifitiye ubushobozi, maze nta gushidikanya ahita avuga ko yagarura papa we witabye imana.

Tariki 11 Werurwe 2016, Umurungi Cynthia uzwi nka Ginty nibwo yasabwe ndetse ahita anakwa n’umugabo we ukomoka mu gihugu cya Kenya Tom Risley, mu mihango y’ubukwe bwa Kinyarwanda yabereye i Kibagabaga mu mujyi wa Kigali mu birori byari bibereye ijisho, kugeza ubu aba bombi bafitanye umwana umwe w’umukobwa (Luam).
Ginty yakoze ubukwe mu mwaka wa 2016, ashakanye na Tom Risley

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO