Umunyamakuru Richard Keys yasabwe n’abakunzi ba Arsenal kunywa ku mazi agatuza nyuma yo kwijujutira uburyo Arsenal yatsinze iminota yarangiye

Ikipe ya Arsenal yabonye amanota atatu mu buryo bugoye nyuma yo gutsinda ikipe ya Bournemouth ibitego 3-2 ndetse nyuma y’umukino umunyamakuru Richard Keys yasobanuye ko iyi kipe yibiwe n’umusifuzi nyuma yo gutsinda umukino usa n’uwarangiye.

Uyu munyamakuru yatangiye avuga ko atiyumvisha uburyo Arsenal yatsinze igitego kandi umukino warangiye dore ko igitego cyinjiye ku munotwa wa 97 w’umukino handi hari hongeweho iminota 6 y’inyongera.

Iyo Arsenal iza kunganya umukino wa Bournemouth yagombaga kuba isigaye irusha amanota atatu gusa ikipe ya Man City bahanganiye igikombe cya Shampiyona y’u Bwongereza icyakora igitego cya Nelson cyaje gitanga ibyishimo bikomeye ku bakunzi ba Arsenal.

Icyakora nubwo uyu munyamakuru yatangaje ibyo byose ko Arsenal yibiwe kugirango itsinde hari abandi bakomeje gutanga ibitekerezo ndetse bavuga ko ahubwo Arsenal yimwe Penariti zigera kuri 2.

Nyuma y’ibi kandi hari abakunzi ba Arsenal bakomeje gutebya ndetse babwira uyu munyamakuru ko akwiye kunywa amazi maze agatuza ndetse agaha umutekano abakunzi ba Arsenal.

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO