Umunyamakuru YAGO mu rukundo n’umukobwa uba muri Amerika

Umunyamakuru Nyarwaya Innocent ‘Yago’ uri mu bakunzwe cyane hano mu Rwanda nyuma yo kuvugwa mu nkuru z’urukundo na bamwe mu bakobwa bazwi muri showbiz kuri ubu uyu musore yerekanye umukobwa wihebeye umutima we uba muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Ibi Yago yabinyujije ku rubuga rwe rwa Instagram aho bashyira ubutumwa bumara umunsi umwe (Status).

Yashyizeho ifoto y’uwo mukobwa uba muri Leta zunze Ubumwe za Amerika arenzaho ijambo riherekejwe n’agatima agira ati "Ubyange ubyemere niwe." Inyuma yayo magambo yari yashyizemo akaririmbo ku muhanzi Yvan Buravan ’Urwo ngukunda’ yakoranye na Uncle Austin.

Uwo mukobwa witwa Rudakangwa Charly Esther nawe yerekanye amarangamutima ku mukunzi we (Yago) abinyuza ku rubuga rwe amuhamiriza ko nawe ari uwe.

Inyuma yibyo yarengejeho ijambo ry’impine rya LYFN risobanuye mu cyongereza "Love You Forever." Ugenekereje mu kinyarwanda ni "Nzahora nkukunda by’iteka" naho N yo ni izina Nyarwaya.

Ibi byashimangiye ko urukundo rwabo rugeze aharyoshye nubwo kugeza ubu nta numwe uragira icyo atangaza ku by’urukundo rwabo.


Ku mbuga nkoranyambaga berekana ko harimo akantu

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO