Umunyamakuru guterman yafunguye ishuri rifite agaciro ka miliyoni 50 aho avuka

Umunyamakuru Bujyacyera Jean Paul wamenyekanye nka Guter man Guter ku Isango Radio yatashye ishuri ry’umushinga we witwa Nufashwa yafasha rifite agaciro ka miliyoni 50frw.

Ni umuhango wabaye ku munsi w’ejo tariki ya 16 Kamena ubera mu karere ka Gatsibo, mu murenge wa Ngarama aho uyu munyamakuru avuka.

Uyu muhango witabiriwe n’Abayobozi batandukanye barimo Visi meya ushizwe imibereho myiza y’abaturage mu karere ka Gatsibo, Madamu Mary Kantengwa n’umuhuzabikorwa w’Ikigo gishinzwe gutunganya no guteza imbere ubuhinzi (CPPA) Bwana Gerard Moerman n’abandi bari baturutse I Kigali.

Umuhango wabanjirijwe n’igikorwa cyo guha ikaze abashyitsi nyuma hakurikiraho kuritaha ku mugaragaro ndetse no gusura ibyumba by’amashuri, igikoni n’ibindi bice bigize icyo kigo.

Mu ijambo rye Bwana Bujyacyera Jean Paul yagize ati “Iri shuri twubatse rifite agaciro ka miliyoni 50 z’amafaranga y’u Rwanda kugira ngo dufashe abana bo mu gace navukiyemo kugira amahirwe yo kubaho neza mu bihe biri imbere."

Yakomeje agira ati "Hafite aho kwigira no kwidagadura kandi kizatanga serivisi zitandukanye nk’ishuri ry’incuke, serivisi zita ku mirire ku bana, uburezi binyuze muri siporo, umuziki na sinema ndetse n’isuku."

Uyu mushinga watewe inkunga binyuze mu ishyirahamwe yatangije mu 2014, ryiswe "Nufashwa Yafasha" rishobora gusobanurwa ngo n’umuntu ubonye inkunga ashobora gutanga inkunga ku bandi.

Iki kigo kandi kizatanga serivisi z’abaturage nko kwigisha ubuzima bw’imyororokere, kandi ababyeyi baziga uburyo bwo gutegura indyo yuzuye n’izindi serivisi zijyanye no kurwanya imirire mibi.

Bujyacyera yavuze ko icyatumye agira icyo gitekerezo ari uko yakuriye mu bukene, aho yaryaga rimwe ku munsi, aho atashobora kubona ibikoresho by’ibanze by’ishuri, akirukanwa inshuro nyinshi kubera kubura amafaranga y’ishuri, kugeza ubwo yahagaritse amasomo ye igihe cy’umwka kubera kubura ubwishyu bw’amafaranga y’ishuri, icyo gihe byamusabye gushaka imirimo y’ingufu akiri muto kugira ngo abone amafaranga yo gukomeza kwiga.

Ati "Nashyigikiwe mu masomo yanjye yose, sinshobora kuvuga ko nakoze byose njyenyine. Nkuko nashigikiwe nshobora no gushyigikira abandi."

Mu mwaka wa 2014 ni bwo yatangije uyu muryango i Gatsibo, ariko ikintu cya mbere yakoze ni ugufasha gukemura ibibazo by’abana bata ishuri mu karere, umubare we avuga ko icyo gihe wari mwinshi cyane.

Ati: "Dukurikije politiki y’igihugu, mu 2018 twabonye igitekerezo cyo gutangiza ikigo cya ECD, kubera ko ababyeyi hano bahugiye mu bikorwa by’ubuhinzi kandi abana babo bakabura iterambere ry’abana bato na serivisi z’uburezi."

Anna Mukabihoyiki w’imyaka 26 umukobwa we w’imyaka ine ni umwe mu bagenerwabikorwa b’iki kigo, yavuze ko babona serivisi ku buntu, mu gihe andi mashuri ahenze kandi adatanga serivisi nyinshi.

Umuyobozi wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage mu karere ka Gatsibo, Mary Kantengwa yagize ati: "Ikigo cya ECD ni ibidukikije bifite umutekano ku bana, aho bakura amashuri, imirire, ndetse no mu zindi serivisi ariko kandi binemerera umubyeyi gukora akazi kabo nta mpungenge."

Gutangiza ibikorwa remezo ku munsi nyafurika w’abana, byanahuriranye n’ubukangurambaga bwo gusuzuma abana no kubaha imiti yo kurwanya indwara z’inzoka.

Icyo gikorwa mu murenge wa Ngarama kikaba kizakorerwa muri ECD, ya Nufashwa yafasha batashye ku mugaragaro.

Gerard Moerman, umwe mu bagize ishyirahamwe ry’Abanyarwanda Flamish "UMUBANO VZW", umuryango utegamiye kuri Leta uteza imbere ubufatanye hagati ya Flanders n’u Rwanda, wahuzaga Bujyacyera n’abafatanyabikorwa baturutse mu burengerazuba bwa Frandre na Waregem mu Bubiligi kugira ngo batere inkunga umushinga we.

Yamushimiye akazi gakomeye, avuga ko ibikorwa nk’ibi bigira ingaruka nyinshi kuruta izatangijwe n’abanyamahanga.

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO