Umunyamakuru wa RBA na Nduwantare watoje Gicumbi bahawe akazi muri As Muhanga.

Patrick Habarugira usanzwe ari umunyamakuru wa Radio Rwanda mu gisata cy’imikino, yagizwe umujyanama muri komite y’ikipe ya As Muhanga, naho uwahoze ari umutoza wa Gicumbi Fc Nduwantare Ismail agirwa umutoza mukuru.

Ku mugoroba w’ejo nibwo ubuyobozi bwa As Muhanga bwemeye aya makuru, buvuga ko aba bagabo bombi bahawe akazi muri iyi kipe yo mu majyepfo.

Paty Habarugira yemereye Genesis Tv aya makuru, avuga ko yahawe aka kazi kandi ko akishimiye.

Mu mpera za shampiyona y’umwaka wa 2019/2020, As Muhanga yatandukanye na Abdu Mbarushimana, aho uyu mutoza yahise yerekeza muri Bugesera Fc.

As Muhanga yari imaze iminsi ishaka umutoza uza gusimbura Abdu Mbarushimana, aho yari yaravuganye n’abatoza batandukanye barimo Justin Bisengimana, Ruremesha Emmanuel ndetse n’abandi batandukanye, birangira bumvikanye na Nduwantare Ismail.

Mu mwaka ushize w’imikino, As Muhanga yatozwaga na Abdu Mbarushimana, yasoje ku mwanya wa 11 n’amanota 27. Uyu munsi ku wa 29 Kamena, nibwo Nduwantare aribuze gusinya amasezerano muri iyi kipe y’i Muhanga.

Nduwantare Ismail ntabwo afite ibigwi byinshi mu mupira w’amaguru mu Rwanda. Uyu mugabo yirukanwe muri Gicumbi mu ntangiriro za shampiyona ya 2019/2020, nyuma yo kudahesha umusaruro Abanya-Gicumbi.


Nduwantare Ismail wahawe akazi muri As Muhanga.

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO