Umunyamakurukazi Aliane Uwamahoro yasezeranye n’umukunzi we imbere y’amategeko

Aliane Uwamahoro ni umwe mu banyamakurukazi bakunzwe cyane mu mikino kuri televiziyo y’igihugu ndetse uyu yemeranyijwe kubana n’umukunzi we Bananeza Raymond nk’umugore n’umugabo imbere y’amategeko.

Umuhango wo gushyingira aba bombi wabereye mu murenge wa Nyakabanda, akarere ka Nyarugenge mu mujyi wa Kigali Kuri uyu wa gatandatu taliki 02 Mata 2022, Indi mihango ijyanye n’ubukwe bwabo iteganyijwe muri Gicurasi uyu mwaka.

Aliane Uwamahoro yatangiye itangazamakuru mu mwaka wa 2009 ubwo yakoraga kuri Radiyo Mariya Rwanda, mu mwaka wa 2010 nibwo yatangiye kwibanda cyane ku makuru y’imikino ndetse yabanje gukora kuri Radiyo Huguka mbere y’uko yerekeza kuri Radiyo Rwanda hamwe na televiziyo Rwanda, ubu akora ikiganiro cyitwa Max Sports kijyanye n’imikino aho agifatanya na Mugaragu David bakunda kwita Mutaramu.

Bananeza Raymond bagiye kubana asanzwe azwi cyane mu bikorwa bijyanye n’imikino dore ko yize ibijyanye na siporo ndetse akanatoza abakiri bato umukino wa Basketball ndetse yanigeze kuba umusifuzi wa ruhago.

Uyu mugabo usanzwe ufite impamyabushobozi y’ikirenga ya (PHD) muri siporo yavanye mu gihugu cy’Ubushinwa yari umwe mu bahataniye kurerera irerero rya PSG ryo mu Rwanda riherereye mu karere ka Huye gusa ntiyagize ayo mahirwe.

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO