Umunyamideli ‘Isheja’ watumiwe muri Paris Fashion Week ni muntu ki?

Umunyamideli Isheja Morella w’imyaka 18 yatumiwe mu bitaramo bikomeye ku mugabane w’Iburayi bizabera mu Bufaransa no mu Butaliyani.

Isheja ni umukobwa w’imyaka 18 yiga mu mwaka wa gatandatu mu mashuri Yisumbuye muri Lycee de Kigali mu bijyanye n’imibare, Ubugenge na mudasobwa (Math Physic and Computer Science).

Afite ababyeyi bombi batuye mu murenge wa Kimironko mu karere ka Gasabo. Ni umwana wa gatatu mu bana batandatu bavukana.

Yatangiye kumurika imideli muri 2018 ubwo yasinyishwaga amasezerano na Kompanyi yitwa We Best Models Management yashinzwe na Kabano Franco uri mu bafite izina mu kumurika imideli mu Rwanda.

Ku munsi wejo ku masaha y’umugoroba nibwo uyu mukobwa yahagurutse mu Rwanda yerekeje ku mugabane w’Iburayi aho yatumiwe mu bitaramo bikomeye azamurikamo imideli.

Kabano Franco uhagarariye inyungu ze yabwiye Genesisbizz ko azahamara amezi atatu bitewe nibyo bitaramo azitabira harimo ‘Paris fashion week’ ibera mu Bufaransa na ‘Milan fashion week’ ibera mu Butaliyani.

Milan Fashion izaba guhera ku wa 18 kugeza 24 Gashyantare 2020 naho Paris Fashion Week ibe muri uko kwezi guhera ku wa 24 kugeza ku wa 4 Werurwe 2020.

Mu bindi bikorwa ateganya gukora harimo guhura n’abahanzi b’imideli bakomeye I Burayi nubwo atigeze yifuza gutangaza amazina yabo.

Kuri ubu amaze kugirana amasezerano n’ibigo bikomeye ku Isi birimo Women Management Milan cyo mu Butaliyani, Milk London cyo mu Bwongereza na New Icon cy’i New York muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Isheja mu Rwanda amaze kwitabira ibitaramo binyuranye by’imideli harimo Collective Rw, Kigali Fashion Week n’ibindi.

Genesisbizz

Related Articles

TANGA IGITEKEREZO