Kylie Jenner aritegura kwibaruka umwana wa kabiri

Kylie Jenner ni umunyamidelikazi ndetse akaba n’umushoramari ukomeye cyane muri Leta zunze ubumwe za Amerika. Uyu mugore w’imyaka 24 y’amavuko abinyujije kuri Instagram ye yatangarije abakunzi be ko atwite ndetse yitegura kwibaruka umwana wa kabiri.

Uyu mugore w’umunyamidelikazi ubusanzwe afite kompanyi yitwa Cosmetic Kylie itunganya ibirungo by’ubwiza.

Ibitangazamakuru bitandukanye byakomeje kujya bitangaza ko uyu mugore atwite kuva mu kwezi kwa Kanama umwaka ushize, bitewe n’igitutu cy’ibitangazamakuru bitandukanye byatumye uyu mugore ashyira amashusho kuri Instagram ye,maze atangariza abakunzi be ko yitegura kwibaruka umwana wa kabiri.

Nyina we witwa Chris Jenner yahise agaragara mu mafoto ari kumwe n’umwuzukuru we rukumbi yari afite bishimye cyane nyuma yo kumenya ko umukobwa we Kylie Jenner agiye kwibaruka undi mwana.

Ibi byatumye atangaza amagambo agira ati’’Iyi ni iminsi ikomeye cyane mu buzima bwanjye kuko ndishimye cyane kumva ko umwana wanjye agiye kwibaruka umwana wa kabiri ndetse biranezeza cyane.

Umubyeyi wese iyo yumvise ko umwana we agiye kongera kwibaruka ni ikintu gikomeye cyane kuko njyewe ubwanjye umutima wanjye nkimara kumva iyi nkuru wahise utera cyane.

Uyu Kylie Jenner reka tubibutse ko ari umuvandimwe wa Kim Kardashian, ndetse undi muvandimwe we witwa Kourtney Kardashian yahise ajya kuri Instagram ye yandikaho amagambo ateye ubwuzu n’utumenyetso twinshi twerekana amarira y’ibyishimo aho yagize ati’’ imigisha nibe kuri wowe malayika wanjye muto

Mu magambo ye Kylie Jenner yagize ati’’’gutwita umwana ntabwo ari ibintu byoroshye ndetse bisaba kubitegura neza witonze gusa ndifuza kuzabyara abana batandatu Imana nibinshoboza.

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO