Umunyamideli Sonia Mugabo yambitswe impeta y’urukundo n’umusore ucuruza urusenda

Sonia Mugabo, umunyarwandakazi wubatse amateka mu gukora no kumurika imideli yambitswe impeta y’urukundo n’umusore witwa Twahirwa Diego ukora ubucuruzi bw’urusenda.

Sonia Mugabo afite amaduka acuruza imyenda mu duce dutandukanye two mu mujyi wa Kigali, abikora mu rwego rwo kurushaho guteza imbere ibikorerwa mu Rwanda (Made in Rwanda) no kumurikira abanyamahanga ubuhanga bw’abanyarwanda n’ubwiza bw’ibihakorerwa.

Uyu mukobwa umaze kubaka izina mu kwambika no kwitabira ibitaramo bikomeye byo kumurika imideli yambitswe impeta y’urukundo hamwe na rwiyemezamirimo witwa Twahirwa Diego.

Mu mwaka wa 2013, nibwo Sonia Mugabo yatangiye gukora no kumurika imideli yibanda ku myenda y’abagore n’abakobwa, ariko kugeza ubu mu myenda akora harimo n’iy’abasore n’abagabo ishimwa n’abatari bacye.

Diego Twahirwa we rwiyemezamirimo ukora ubuhinzi bwiganjemo urusenda. Afite amasezerano atandukanye na sosiyete zo mu Bushinwa, yo koherezayo urusenda.


Umunyamideli Sonia Mugabo na Twahirwa wamwambitse impeta


Urukundo rwabo ntabwo rwavuzwe cyane


Muri 2017 ubwo Sonia yafunguraga iduka haje abana ba Perezida

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO