Abigail akomeje gutangarirwa na benshi mu gihugu cya Uganda nyuma yo kuba little Miss photogenic

Ishimwe Pihu Abigail ni umwana w’umunyamideli ukiri muto ndetse kuri ubu akomeje gutangarirwa na benshi mu gihugu cya Uganda nyuma yo kuba "little Miss Photogenic" muri iki gihugu gusa uyu mwana akomoka mu gihugu cy’Uburundi

Nyuma yo kuba little Miss photogenic mu gihugu cya Uganda, Abigail ni umunyamideli ukiri muto ukomoka mu gihugu cy’Uburundi ukomeje kuvugisha amangambure abantu benshi.

Pihu Abigail se umubyara ni Umurundi ndetse na mama we, ni Umurundikazi gusa kuri ubu uyu mwana abana n’ababyeyi be mu gihugu cya Uganda ari naho akomereje ibikorwa bye byo kumurika imideli.

Pihu Abigail yavutse ku italiki 28 Mata 2015 aho kuri ubu yitegura kuzuza imyaka irindwi y’amavuko, ndetse yatangiye ibikorwa byo kumurika imideli mu mwaka wa 2019 ubwo yari afite imyaka 4 y’amavuko.

Nyina ubyara uyu mwana yitwa Nsengiyumva Belyse n’aho ushinzwe kumenyekanisha ibikorwa bye witwa Irakoze Grodien, yatangaje ko yifuza kuzana uyu mwana mu Rwanda mu myiyerekano igamije kurushaho kumumenyekanisha ndetse ngo arifuza gukomeza gukurirana bikomeye uyu mwana,

Gusa bwana Irakoze Grodien ukurikirana uyu mwana anafite inzu y’imideli yitwa Ambara House of Fashion.


Little Miss photogenic, Ishimwe Pihu Abigail

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO