Umuhanzi Limu yashyize hanze indirimbo igaruka ku butwari bw’abanyeshuri b’i...
- 24/03/2023 saa 11:24
Mu ijoro ryo ku wa gatanu dusoje nibwo umunyamideli w’Umunyarwanda Koukou G yafashe rutemikirere imwerekeza i Goma aho agiye kuba umwe mu bayobozi b’akanama nkemurampaka mu marushanwa ya Miss Kivu 2022. Avuga ko urugendo rwo kuba umuyobozi muri aya marushanwa rwatangiye umwaka ushize.
Umunyamideli w’Umunyarwanda Irakoze Glodien uzwi ku izina rya "Koukou G" yamaze kuba umwe mu bazayobora akanama nkemurampaka ka Miss Kivu 2022.
Koukou G w’imyaka 30 amaze kwambika ibyamamare bitandukanye nka Fally Ipupa n’abandi batandukanye bo mu karere ka Afurika no ku rwego rw’isi.
Mu kiganiro Genesisbizz yagiranye n’umwe mu nshuti za hafi zabanye n’uyu musore, yatubwiye ko yatangiye akazi ko gutunganya imideli ahereye hasi cyane kandi mu bihe byari bigoye.
Yakomeje atubwira ko imideli ari ibintu akunda cyane kuburyo nijoro iyo abandi bajyaga kuryama, we yararaga ashushanya imideli y’ubwoko butandukanye.
Yakomeje atubwira ko rimwe yigeze gutungura Umuririmbyikazi ukomeye wo muri Congo witwa Mbilia Bel mu mwaka wa 2018 akamuha imyenda yari yamudodeye ubwo yari yaje mu gitaramo yari yagiriye mu Rwanda.
Icyo gihe yamudodeye imyenda aza gutungurwa no gusanga imukwira neza kandi atarigeze amupima.
Kuva icyo gihe Mbilia yahise amuha isoko ryo kujya amudodera imyenda yo kwambara.
Umuririmbyikazi Mbilia Bel hamwe na Koukou G
Kugeza uyu munsi igitungura abantu benshi, ni ubuhanga budasanzwe bw’uyu musore mu gutunganya imideli.
Mu kiganiro Genesisbizz yagiranye na Koukou G, Yatubwiye ko yatangiye ibikorwa byo gutunganya imideli mu mwaka wa 2010 aho yatangiye ari umwe mu berekana imideli (model) icyo gihe ntabwo yayidodaga cyangwa ngo ayishushanye.
Yakomeje atubwira ko mu mwaka wa 2014 aribwo yagiye kwiga muri Kenya ibigendanye no guhanga imideli abyiga imyaka 2 n’amezi atandatu, Ahita agaruka mu Rwanda aho yahise ashinga inzu y’imideli yise "Ambara House".
Ku byerekeye amarushanwa agiye kuyobora ya Miss Kivu 2022, yatubwiye ko yageze i Goma amahoro, Ndetse ko kuri uyu wa gatandatu aribwo bari butangire ibikorwa by’amajonjora y’abakobwa bitabiriye Miss Kivu 2022.
Yakomeje atubwira ko aya marushanwa yitabirwa n’abakobwa batuye Goma na Bukavu. yatubwiyeko ku itariki 16 bazatora abahagarariye Goma bakanatora abahagarariye Bukavu.
Ibirori byo gusoza aya marushanwa yatubwiye ko bizabera i Bukavu, aho bazerekana uwegukanye Miss Kivu 2022.
Ku bigendanye no kuba yagizwe umwe mu bayobozi b’akanama nkemurampaka, Yadutangarije ko uru rugendo rwatangiye umwaka ushize ubwo yitabiraga ibikorwa byo kumurika imideli bya Goma Top Fashion Show.
Koukou G muri Goma Top Fashion Show.
Aha ngo niho yahuriye n’abategura irushanwa rya Miss Kivu, baramenyana ndetse bamubwira ko bamwishimiye kuburyo bazakorana indi mishinga.
Nyuma y’iminsi mike, baje kumuhamagara bamubwira ko bamuhisemo nk’umwe mu bazabafasha gutoranya abakobwa bazitabira Miss kivu 2022.
Koukou G agiye kuba umwe mu bazayobora Miss Kivu 2022.
Bimwe mu bizagenderwaho ku birebana n’abakobwa bazitabira aya marushanwa ya Miss Kivu 2022, ni uko nibura bagomba kuba bafite uburebure bwa metero1 na santimetero 68 kandi bari hagati y’imyaka 18 na 27 ndetse bakaba batuye i Goma.
Miss Kivu 2022.
Ibitekerezo
Ndishimye ku bwintambwe uteye firstly ukunda gusenga kd ngo byose bihira abakunda imana so natwe nkaba jene tuzakwigira proud of you 🙏
Ndishimye ku bwintambwe uteye firstly ukunda gusenga kd ngo byose bihira abakunda imana so natwe nkaba jene tuzakwigira proud of you 🙏