Umunyamidelikazi Lily Collins yabwiye ise umubyara amagambo akomeye mu birori by’isabukuru ye

Lily Jane Collins ni umukinnyikazi wa filime akaba n’umunyamidelikazi ukomeye mu ruganda rwa Sinema n’imideli. Mu birori byo kwizihiza isabukuru ya se umubyara witwa Phil Collins, uyu mukobwa yamutunguye ndetse amubwira amagambo akomeye cyane.

Mu birori byabaye kuri iki cyumweru tariki 30 Mutarama, Lilly Collins yanditse amagambo akomeye yuje urukundo abwira ise umubyara.

Mu magambo yanditse ku rukuta rwe rwa Instagram, Yaranditse ati " Isabukuru nziza papa, nzahora nkukeneye ibihe byose kandi ndagukunda cyane."

Yakomeje agira ati " Nshobora kuba ntazongera kuba mu maboko yawe cyangwa ngo nicare ku bitugu byawe, ariko urampobera cyane igihe mbikeneye, ntidushobora kubona umwanya uhagije wo kubonana imbona nkubone, ariko iyo tubonanye ,tumarana urukumbuzi."

’’ Ntushobora guhora ubyizera ariko ndakinginze wizere ibyo mvuze, uko imyaka yanjye yaba ingana kose cyangwa icyo ubuzima bwazana, nzahora ngukeneye."

Aya magambo yayanditse yifuriza ise umubyara isabukuru nziza y’imyaka 71.

Lilly hamwe na se umubyara mu buto.

Lilly avuga ko azahora akeneye ise umubyara.

Lilly aracyafitanye umubano mwiza na se umubyara.

Yanditswe na Editor

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO