Umunyana Shanitah yerekeje muri Tanzania muri Miss East Africa

Umunyana Shanitah watoranyijwe nk’umukobwa uzaserukira u Rwanda muri Miss East Africa 2021 yerekeje muri Tanzania aho azahurira n’abandi bakobwa bazaba bahatanye.

Umunyana Shanitah wabaye igisonga cya mbere muri Miss Rwanda 2018 hamwe na Miss Supranational 2019 yaraye ahagurutse I Kigali muri iki cyumweru dusoje taliki ya 28 Ugushyingo 2021. Yerekeje mu mujyi wa Dar es Salaam aho iri rushanwa rizabera.

Mu bakobwa bahatanye nawe harimo abakomoka mu bihugu bitandukanye birimo Uganda, Tanzania, Burundi, Kenya, Somalia, Sudan y’Epfo, Malawi n’ahandi.

Abateguye iri rushanwa batangajeko abakobwa bose hamwe bazahatana ari 16.
Umukobwa uzegukana iryo kamba azahabwa imodoka nshya ya Nissan xtrail yakozwe muri uyu mwaka wa 2021.

Iyo modoka izahabwa uzegukana iryo kamba ifite agaciro kagera ku bihumbi 44 by’Amadolari ya Amerika (ni ukuvuga abarirwa muri miliyoni 44 z’Amafaranga y’u Rwanda). Ikindi kandi, uwo mukobwa uzaba yegukanye iryo kamba azajya ahembwa Amadolari 1500 buri kwezi.

Umukobwa uzaba igisonga cya mbere cya Miss East Africa(1st runner up) we azahembwa agera ku bihumbi bitanu by’ Amadolari, naho uzaba igisonga cya kabiri (2nd runner up) we azahembwa agera ku bihumbi bitatu by’Amadolari.


Umunyana Shanitah yaserukanye ibendera ry’igihugu

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO