Umunyarwandakazi Eliane Umuhire yegukanye igihembo mu iserukiramuco rya sinema ihuriza hamwe ibihugu bikoresha Igifaransa

Eliane Umuhire yabaye umunyarwandakazi wegukanye ibihembo muri Festival International du film Francophonie de Namur.

Iri serukiramuco rihuriza hamwe abahanga mu gukina filime hagatoranywamo inziza kurusha izindi.

Magingo aya umunywarwandakazi Eliane Umuhire yabonye igihembo yahawe na filime ye yise Bazigaga igaruka kuri amwe mu mateka y’u Rwanda.

Eliane Umuhire yavutse mu 1986 ndetse ni umwe mu bamaze kumenyekanisha u Rwanda mu ruhando mpuzamahanga rwa sinema.

Nyuma yo kwegukana igihembo mu marushanwa y’ibihugu bikoresha ururimi rw’Igifaransa, Eliane yashimiye byimazeyo abamubaye hafi harimo ikipe yamufashije gutunganya filime n’abacamanza baranzwe n’ubunyamwuga mu gutora filime yahize izindi.

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO