Umunyarwandakazi Kantarama Gahigiri yatumiwe mu iserukiramuco rya Sinema mu Busuwisi

Umunyarwandakazi utuye mu Busuwisi Kantarama Gahigiri yatumiwe mu iserukiramuco rya Sinema rikomeye rizabera mu mujyi wa Geneve rizwi nka NIFFF 2021 (Neuchâtel International Fantastic Film Festival).

Gahigiri Kantarama yamyenyekanye muri Filime nka ‘Tapis Rouge,’ yo muri 2014, ‘The Mercy of the Jungle’ yo muri 2018 n’izindi.

Ubu arimo guteza imbere filime yitwa Tanzanite, hamwe na ‘Afro pulp dystopian thriller’ binyuze muri Realness-Residency yo muri Afurika.

Kuri ubu akaba arimo no kubarizwa mu iserukiramuco rya Sinema mu Busuwisi (NIFFF2021) bitewe n’izo Filime.

Abinyujije ku mbuga nkoranyambaga ze hari ubutumwa yageneye abakunzi be.

Yagize ati “Ndashimira NIFFF2021 (Neuchâtel International Fantastic Film Festival), ibi ni integuro ya 20 ku bw’amahirwe n’ubuvumbuzi bukomeye.”

“Nshimishijwe no kuba narashoboye kuvumbura amafilime atandukanye yo mu Busuwisi mu ikinamico nyayo ndi kumwe na bagenzi banjye ndetse n’inshuti zanjye harimo ‘Ivana Kvesic, Marie-Eve Hildbrand wo muri Jury SSA Sosiyete y’Abanditsi b’Abasuwisi.”

Yaboneyeho no gushimira abategura iri serukiramuco ryo mu Busuwisi baba babagiriye icyizere. Biteganyijwe ko rizaba taliki ya 10 Nyakanga.

NIFFF(Neuchâtel International Fantastic Film Festival) Ni iserukiramuco mpuzamahanga rya Fantastic Neuchâtel.

Yashinzwe muri 2000 ikaba yaravuguruwe cyane ku rwego mpuzamahanga nka rimwe mu minsi mikuru ya firime ku isi kubera sinema.

Kantarama Gahigiri ni umunyarwandakazi akaba afite n’ubwenegihugu bw’Ubusuwisi wavutse.

Yavutse taliki 13 Ukuboza – Ku mbuga zose nta hantu berekana umwaka yavutsemo.
Uretse gukina filime, ni umwanditsi, umuyobozi akaba n’umushoramari muri Sinema kuva muri 2008.


Kantarama Gahigiri yagiye yegukana ibihembo bitandukanye bya Sinema

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO