Umunyarwandakazi Kaya Byinshii mu 10 bahatanye muri Prix Découvertes RFI 2021

Umuhanzi w’umunyarwandakazi ukoresha amazina ya Kaya Byinshii ari mu bahanzi icumi batoranyijwe bahataniye igihembo cya Prix Découvertes gitegurwa na Radio y’Abafaransa ya RFI.

Abagize akanama nkemurampaka batoranyije abahanzi 10 bagomba kuzavamo umwe uzegukana iki gihembo. Nyuma bazatorwa n’abacamanza bakuru bagizwe n’abahanzi n’abahanga mu bya muzika, ariko kandi n’abaturage bashobora gutora guhera uyu munsi, kugeza 15 Ukuboza 2021.

Aba bahanzi 10 batoranyijwe mu bandi 60 bari bahatanye bavuye mu bihugu bitandukanye bivuga ururimi rw’igifaransa.

Akanama nkemurampaka katoye hari harimo abitwa: Claudy Siar, Juliette Fievet, Laurence Aloir, Valérie Passelègue, Guylaine Clery, Soro Solo, Eric Bellamy, Dudu Saar, Styck, Erick Siar na Florelle Manda.

Umunyarwandakazi Kaya ni umwe mu bagize amahirwe yo gukomeza aho aserukiye u Rwanda ari umwe.

Mu bandi bahanzi bahatanye harimo uwo muri RD Congo, Burundi, Senegal n’ahandi.

Kaya Byinshii aramutse yegukanye yaba abanye umunyarwanda wa kabiri wegukanye iki gihembo nyuma ya Yvan Buravan wacyegukanye muri 2018.

Urutonde rw’abahanzi bahatanye na Kaya

Alesh (République Démocratique du Congo)
Ashs The Best (Sénégal)
Blakkayo (Ile Maurice)
Kamar Mansour (Maroc)
Kaya Byinshii (Rwanda)
Keb (Haïti)
Mariaa Siga (Sénégal)
Maxim BK (Guinée)
Rodzeng (Gabon)
Tetero Laurette (Burundi)

USHAKA GUTORA KAYA BYINSHII wanyura kuri iyi Link: https://musique.rfi.fr/prix-decouvertes/vote


Kaya Byinshii niwe mu Nyarwanda uri muri iri rushanwa gusa

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO