Umunyarwandakazi ari mu bahataniye ikamba rya Miss Elite 2020

Umunyarwandakazi Tina Uwase wegukanye ikamba rya Miss Supranational Rwanda mu mwaka wa 2018, ari mu bahataniye ikamba rya Miss Elite 2020.

Uwase Pilot Tina wabaye Miss Supranational mu mwaka wa 2018, ni umwe kandi mu bitabiriye irushanwa rya Top Model AFRIKA mu mwaka wa 2016,kuri ubu ari mu marushanwa ahatanira miss Elite yo muri uyu mwaka.

Ubusanzwe Uwase Tina afite imyaka 25 n’uburebure bwa metero 1 na Santimetero 70, aho asanzwe aba mu gihugu cy’Ubuholandi, akaba anahakorera umwuga wo kumurika imideli.

Tina ukunze kuvuga ko ikimushishikaza kurusha ibindi ari ugufasha abakeneye ubwo bufasha, aho agira ati: “Dukura burya iyo tuzamura abandi.”
Tina asanzwe ari umwe mu bamurika imideli bahagaze neza mu gihugu cy’Ubuholandi
Akomeza avuga ko akora ibishoboka byose kugira afashe abababaye,ndetse akaba aharanira kuba ijwi ry’ababuze kivugira.

Aya marushanwa aba afite intego nyamukuru yo gufasha, ateganyijwe kuba tariki ya 29 Gashyantare 2020, abere I Warsaw mu Burasirazuba bwo hagati w’umurwa mukuru w’igihugu cy’Ubuholandi.

Abari guhatanira iri kamba rya Miss Elite 2020, bazahembwa kumara icyumweru cyose I Miami, ho muri leta ya Florida muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, ahazakorwamo ibikorwa birimo gufata amafoto azakoreshwa mu binyamakuru bikomeye byo muri Amerika.

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO