Umunyarwandakazi uvugwa mu rukundo na Eddy Kenzo Arabihakana

Muri Uganda inkuru iri kuvugwa cyane ni umukobwa w’Umunyarwandakazi uri kuvugwa mu rukundo n’umuhanzi Eddy Kenzo. Uwo mukobwa uvugwa ibi yabihakanye avuga ko ntabyo azi.

Ibitangazamakuru bitandukanye muri Uganda biri kwandika bigaragaza ko Eddy Kenzo nyuma yo gutandukana na Rema Namakula bikanamutera agahinda, ubu noneho yabonye ikizungerezi kimusimbura.

Umwe mu nshuti za hafi za Eddy Kenzo yabwiye Galaxy FM ko uyu mukobwa uri gukundana n’uyu muhanzi ari umunyarwandakazi gusa amazina ye ntabwo yigeze ayatangaza.

Umukobwa bivugwa ko ari gukundana na Eddy Kenzo azwi ku mazina ya Teta – Asanzwe ajya mu mashusho y’indirimbo z’abahanzi bo mu Rwanda nka ‘Closer’ ya Uncle Austin, Meddy na Buravan gusa aba agaragara ku gitero cya Austin.

Uyu mukobwa aganira na Genesis TV yavuze ko aya makuru ntacyo ayaziho.
Ati “Ntabwo ari ukuri bari kubeshya.”

Nubwo abihakana hari ubwo aca amarenga nkaho byaba ari ukuri nubwo bose batifuza kubitangaza.

Ibi bitangajwe nyuma y’uko Eddy Kenzo atangarije ikinyamakuru ya Bukede cyo muri Uganda ko asigaye afite umukunzi mushya kandi ko yamaze no kumwerekana mu muryango we gusa yirize kuvuga uwo ariwe.


Teta bivugwa ko yaba ari mu rukundo na Eddy Kenzo

Eddy Kenzo aheruka gutangaza ko afite umukunzi mushya kandi ko yamaze no kumwerekana mu muryango we

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO