Anne Kansiime n’Umukunzi we bagiye gukora ubukwe bw’amateka

Anne Kansiime ufatwa nk’umwami w’urwenya mu gihugu cya Uganda n’umukunzi we Skylanta nyuma yo kwibaruka imfura yabo, ubu bagiye gukora ubukwe bise ubwa amateka mu miryango yabo.

Uyu munyarwenya yatangarije ikinyamakuru blizz ko kugeza ubu imyiteguro y’ubukwe bwabo yose yarangiye aho mu minsi mike hazabaho imihango yo gushyingira mu buryo bwemewe n’amategeko kugira ngo babane nk’umugabo n’umugore.

Uyu mugore yavuze ibi nyuma y’amakuru y’ibihuha ko agiye gukora ubukwe nyuma yo kugaragara mu mujyi wa Kampala n’umukunzi we muri week end ishize bashakisha impeta nkuko amafato yagaragaye ku mbuga nkoranyambaga abyerekana.

Ayo mafoto kandi agaragaza aba bombi bishimye cyane nyuma yo kubona Impeta nziza bazakoresha ku munsi w’ubukwe bwabo nubwo nta wuratangaza igihe buzabera.



Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO