Umunyarwenya Clapton Kibonge yunze mu rya Will Smith akubita Babou nyuma yo gutera urwenya ku mugore we

Umunyarwenya Clapton Kibonge yunze mu rya Will Smith akubita urushyi Babou wateraga urwenya ku mugore we.

Clapton Kibonge yibasiye umunyarwenya mugenzi we Babou nyuma y’uko yateye urwenya avuga uburyo we n’umugore we babyara.

Babou yateraga urwenya avuga uburyo Clapton abyara abana benshi nk’uburyo injugu zituragurika, n’uko Kibonge ahaguruka n’uburakari bwinshi amwesura urushyi.

Ibi bikomeje gufata indi ntera kuva aho Will Smith akubitiye Chris Rock ku rubyiniro nawe yihaye umugore we, bisa nk’aho bimaze kuba umuco, Ibyo bavuga ngo umwera uturutse ibukuru bucya wakwiye hose.

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO