Imana itera amapfa niyo itera n’aho bahahira! Etienne Ndayiragije wasezerewe...
- 26/01/2023 saa 14:54
Umunyezamu w’ikipe y’igihugu ya Agentine Emmiliano Martinez yakoze akazi kadasanzwe ubwo yafashaga igihugu cye kwikura mu nzara z’ikipe y’igihugu ya Argentine ndetse uyu mugabo yagenewe igihembo ariko avugisha benshi ubwo yishimiraga iki gihembo ariko yagifatishije hafi y’imyanya y’ibanga.
Uyu munyezamu yagenewe igihembo cy’umunyezamu wahize abandi ndetse yabihamije ubwo yafashaga igihugu cye gutsinda Ubufaransa kuri Penaliti 4-2 bigatuma begukana igikombe cy’Isi.
Uyu munyezamu ubusanzwe arindira ikipe ya Aston Villa mu gihugu cy’Ubwongereza ndetse yahoze afatira ikipe ya Arsenal nyuma iza kumurekura yerekeza mu ikipe ya Aston Villa.
Abasesenguzi batandukanye bakorera BBC bose bahurije kukuvuga ko Martinez yitwaye neza cyane mu mukino batsinzemo Ubufaransa nyuma yo kugaragara abyina mu izamu bigatitiza abakinnyi bamwe na nbamwe kubera ubwoba.