Umunyezamu wa Real Madrid yasomanye n’umugore we biratinda

Mu mukino wa shampiyona y’igihugu ya Espagne yitwa La Liga umunyezamu wa kabiri wa Real Madrid yishimiye kubanza mu kibuga bwa mbere maze nyuma y’umukino ibyishimo biramurenga asomana n’umugore we byimbitse.

Hari mu mukino wa "Madrid Derby" ubwo umunyezamu wa kabiri wa Real Madrid witwa Andre Lunin yabanzaga mu kibuga ku nshuro ya mbere bigatuma ibyishimo bimurenga nyuma y’umukino agahita asomana n’umugore we mu mbaga y’abantu bari ku kibuga.

Uyu munyezamu Lunin yagerageje gukina neza akuramo imipira ibiri ikomeye gusa ntabwo byabujije ko Athletico Madrid itsinda Real Madrid ku gitego cyabonetse kuri penaliti bituma umukino urangira Real Madrid itsinzwe igitego 1-0.

Uyu munyezamu ashobora gukomeza guhabwa amahirwe yo gukina mu mikino itatu isigaye ya shampiyona dore ko Umubiligi Courtois yamutwaye umwanya burundu.

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO