Umupadiri washinjwaga ibyaha byo gusambanya abana yapfiriye muri Gereza

Umusaza wahoze ari umupadiri muri kiliziya gatolika wari ufunzwe azira icyaha cyo gusambanya abana batatu ndetse n’undi munyeshuri wigiraga kuzaba umupadiri yitabye Imana aguye muri Gereza.

Paul Moore w’imyaka 75 y’amavuko yakoze ibyo byaha hagati y’umwaka wa 1977 na 1996 aho yakoreraga umuriro w’ibwirizabutumwa mu gace ka Ayrshire gaherereye mu majyepfo y’Iburengerazuba ya Scotland.

Nyuma y’iperereza ryakozwe na BBC yaje gukatirwa igifungo cy’Imyaka icyenda, gusa yaje kugabanyirizwa icyo gihano n’abacamaza bo mu rukiko rw’Ubujurire akatirwa imyaka 8

Icyo cyaha cy’uwo mupadiri cyatwaye imyaka irenga 20 kugira ngo bimenyekanye mu gihe umwe mu bana bakorewe iryo hohoterwa na yari afite imyaka 5.

Umuvugizi wa Diyosezi ya Galloway yagize ati: “Musenyeri Nolan azasengera umwuka wa Paul Moore usabe imbabazi n’amahoro ku bababaye bitewe n’ibikorwa bye.

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO