Umurabyo uratinda tayari ikipe ya Sunrise irangajwe imbere na Seninga bagarutse mu cyiciro cya mbere

Umutoza wamenyekanye cyane mu makipe atandukanye arimo na Polisi FC ariwe Seninga Innocent yamaze kuzamura ikipe ya Sunrise mu cyiciro cya mbere muri shampiyona y’U Rwanda.

Sunrise FC yazamutse nyuma yo gusezerera Vision FC ku giteranyo cy’ibitego 4-1 mu mikino yombi yahuje aya makipe. Umukino ubanza warangiye iyi Kipe yo mu Burasirazuba itsinze ibitego 3-0.

Iyi Kipe yahise ikatisha itike yo kugera ku mukino wa nyuma uzaba tariki ya 29 Kamena. Izahura n’izava hagati ya Rwamagana City FC na Interforce FC zizakina tariki ya 22 n’iya 25 Kamena 2022.

.Sunrise FC yari imaze umwaka umwe imanutse, yari yajyanye na AS Muhanga, yo izongera gukina mu Cyiciro cya Kabiri n’umwaka utaha.

Nubwo yari imaze kumanuka, Sunrise FC yagumanye abakinnyi bayo bakomeye ndetse umutoza Seninga Innocent wahawe akazi, yongeramo amaraso mashya arimo Rucogoza Djihad yavanye muri Bugesera FC.

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO