Nyuma yo gusimbuka urupfu ‘Umuramyi Kagame Charles ‘ yasohoye indirimbo yitwa Amakuru

Kagame Charles umuhanzi Nyarwanda mu muziki wa Gospel ubarizwa muri Australia ari naho akorera umuziki, yashyize hanze indirimbo nshya yise ’Amakuru’ yasohokanye n’amashusho yayo. Iyi ije nyuma y’iminsi micye asimbutse urupfu aho yakoze impanuka ikomeye ariko Imana igakinga ukuboko.

Kagame Charles asengera mu itorero rya Lifehouse Church mu mujyi wa Coffsharbour. Ni umuhanzi utaramenyekana gusa ukorana na Moriah Entertainment isanzwe ifasha abahanzi bakora umuziki wo kuramya no guhimbaza Imana nka ’Gahongayire Aline, Bizimana Patient, Gaby Kamanzi, Nick Ngendahayo’ n’abandi benshi.

Kuri ubu Charles Kagame yamaze gushyira hanze indirimbo nshya ’Amakuru’ izaba iri kuri Album ye ya mbere yitwa ’Ntuzibagirwe’ izaba igizwe n’indirimbo 10.

Mu kiganiro na GENESISBIZZ/TV , Charles Kagame yavuze ko iyi ndirimbo ye nshya yayinyujijemo ubutumwa busaba abantu bose kwicisha bugufi ntibishyire hejuru kubera icyubahiro n’ijambo bafite ku Isi. Yabasabye gufatira urugero kuri Yesu Kristo.

Ati "Indirimbo ivuga ku bantu bishyize hejuru kubera icyubahiro n’ijambo bafite ku isi kandi nyamara cyaraturutse ku Mana, nashakaga kumvikanisha ko urugero rwiza ku bakristo ari Yesu waranzwe n’urukundo ndetse no guca bugufi. Gukomerwa amashyi, kwitwa abakomeye ntibigatume twishyira hejuru ngo tureke kumva abandagaye."

Ni indirimbo uyu muhanzi asohoye nyuma y’iminsi mike humvikanye amakuru y’uko yakoze impanuka ikomeye, abakunzi be bakomeza kwibaza ukuri kwayo n’uko yaba amerewe magingo aya.

Ni muri urwo rwego twegereye uyu muramyi adutangariza uko yasimbutse urupfu muri iyi mpanuka yakoze anakomoza ku bikorwa yimirije imbere bijyanye n’umuziki we.

Ati “Impanuka nakoze ni iy’imodoka nkaba naragize ikibazo cy’igufwa ry’akaboko ki buryo, gusa ku bw’urukundo rw’Imana nkaba ndi amahoro ndetse ndi no gukira."

Yavuze ko ibikorwa byinshi yateganyaga gukora mu muziki byakomwe mu nkokora n’icyorezo cya Covid-19 cyugarije Isi. Muri ibyo bikorwa harimo indirimbo y’amashusho n’izindi zikiri muri Studio ukongeraho n’indi ndirimbo yifuza gukorana n’abandi bahanzi banyuranye (Collabo).

Ati “Ku ruhande rwa muzika naho nkomeje gukora cyane n’ubwo ibikorwa twari dufite byagiye bikomwa mu nkokora na Coronavirus bigatuma bitazira igihe bisanzwe bizira, muri ibyo bikorwa harimo nk’indirimbo y’amashusho yagombaga gusohoka vuba mbere y’uko ‘Guma mu rugo’ ya Kigali igaruka kuko hari scene zakorerwaga mu Rwanda. Ikindi hari indirimbo ziri muri studio ndetse harimo na collabo twifuga gukora mu gihe cyose Covid-19 yaba irangiye."

Kagame Charles yasoje atanga ubutumwa ku bantu bose muri rusange, abasaba kwirinda icyorezo cya Coronavirus.

Ati "Ubu dukomeje kwirinda Covid-19 ndetse dushishikariza abakunzi bacu kuyirinda, turifuza ko bakomeza kudushyigikira ndetse bagashyigikira ibihangano byacu."

Umuramyi Kagame Charles mu rugendo rwe rw’umuziki amaze gushyira hanze indirimbo enye zirimo iyitwa “Ahindura ibihe, Tubagarure, Ntuzibagirwe” ndetse n’indi yitwa Naragukunze."

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO