Umuramyi Murenzi Yonah yerekeje muri Isiraheli

Murenzi Yonah ukora indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana yerekeje mu gihugu cya Israel aho yagiye gukomereza amasomo ye mu bijyanye n’ubuhinzi.

Uyu muhanzi yavuye mu Rwanda akoze indirimbo yitwa ‘Hozana,’ yageze muri Israel taliki ya 15 Ugushyingo 2021 aho agiye kwiga ndetse no kwimenyereza akazi mu byo yize bijyanye n’ubuhinzi.

Akomeza avuga ko atazatinda muri icyo gihugu. Ati “Ndateganya kuzagaruka nka nyuma y’umwaka.”

Avuga ko bigiye kumworohera cyane mu muziki we kuko aho agiye yajyaga aririmba amateka yaho abisoma mu nyandiko ariko ubu akazaba abyibonera.

Ati “Ntakintu cyahagarika umuziki muri njye gusa ntibizambuza kwita kucyanzanye aha. Israel ni igihugu kiza ku muhanzi uririmba Gospel kubera ko ibyo twaririmbaga nk’amateka ari mu nyandiko ubiririmba ureba n’ibimenyetso bifatika(amaso kumaso).”Kuri ubu avuga ko ari mu mujyi wa Jerusalem.



Murenzi Yonah avuga ko atazatinda muri Isiraheli

Indirimbo aheruka gushyira hanze

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO