Umuramyi Samson Mpawe yashyize hanze indirimbo nshya “Ni Yesu”

Umunyempano mushya mu muziki uhimbaza Imana, Samson Mpawe yashyize hanze indirimbo nshya yise “Ni Yesu” yibutsa abantu urukundo rwa Yesu Christo rutangaje.

“Ni Yesu” ni indirimbo ifite iminota ine n’amasegonda cumi n’icyenda (4:19), yandistwe na Samson Mpawe ubwe, ikaba yaratunganyijwe na Producer Leopord mu buryo bw’amajwi, uzwiho gukorera amakorari n’abahanzi bakomeye hano mu Rwanda.

Ubutumwa bukubiye muri iyi ndirimbo bugaragaza imibabaro Yesu Kristo yanyuze mo kugira ngo acungure abantu. Uyu muhanzi avuga ko Yesu yanyuze mu mibabaro ikomeye kugeza aho abambanwa n’ibisambo ku musaraba azira gusa ibyaha by’abantu. Asoza iyi ndirimbo avuga ko ‘Dukwiye gushima Yesu witanze agapfa ku bwacu’.

Indirimbo “Ni Yesu” ni iya gatatu uyu muramyi akoze mu buryo bw’amajwi (audio), nyuma y’iyo yise “Niyamamare” hamwe na “Tuza”.

Mpawe yabwiye GENESISBIZZ ko afite indirimbo zigera mu ijana na makumyabiri zanditse (120 songs). Yunzemo ko yatangiye kuririmba kuva akiri mu ishuri ryo kucyumweru (Sunday school) kugeza n’ubu ntabwo arabihagarika.

Uyu muramyi avuga ko agitangira gushyira indirimbo hanze, hari abagiye bamuba hafi mu buryo bwo kuzitunganya neza , twavuga nk’umuhanzi Bosco Nshuti w’inshuti ye cyane ndetse n’umuntu afata nk’umubyeyi we wamureze kuva akiri umwana Pst Ndayizeye Issaie, uyobora muri ADEPR umudugudu wa Ntora English Servise akaba anamubereye se wabo.

Ati “Nahisemo gushyira iyi ndirimbo hanze muri iki gihe kuko tukiri mu bihe cya Pasika na Pantekote, izafasha abantu kwibuka imibabaro ya Kristo bitume barushaho kumushimira ibyo yadukoreye”.

Samson Mpawe yarangije amasomo muri Kaminuza y’u Rwanda, ishami rya Rukara, aho yize ibijyanye n’uburezi. ubu akaba akomeje kongera ubumenyi muri Kaminuza yigenga ya ULK aho ari kurangiza mu ishami ry’ubukungu.

Uyu muhanzi uzamukanye ingoga arateganya gushyira hanze izindi ndirimbo nyinshi azajya agenda asangiza abanyarwanda n’ahandi hose ku isi.

Ni Yesu indirimbo nshya y’umuramyi Samson Mpawe.

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO