AMAFOTO:Umuraperi Bably yasezeranye imbere y’amategeko n’umukunzi we muri Suede

Umuraperi wamenyekanye nka Bably yasezeranye imbere y’amategeko muri Suede n’umugore we Umumararungu Huguette bamaze imyaka 14 bakundana ndetse banaherutse kubyarana umwana w’umukobwa wujuje umwaka umwe w’amavuko.

Aba bombi bakoreye uyu muhango mu gihugu cya Suede kuri uyu wa 27 Kanama 2022.

Mu kiganiro n’itangazamakuru Bably yavuze ko yishimiye cyane intambwe yateye n’umugore we, avuga ko bari gutegura ibindi birori by’ubukwe mu minsi iri imbere.

Mu magambo ye yagize ati “Umugore wanjye nishimiye kuba birangiye tubanye mu buryo bwemewe n’amategeko, ni umukobwa twamenyanye mfite imyaka 20 none dusezeranye mfite 34, Imana ifite uko ica inzira zayo.”




Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO