Ubutumwa bwa Drake ku makuba yibyabereye mu gitaramo cya Travis Scott

Umuraperi Aubrey Drake Graham uzwi cyane ku izina rya Drake ari mu gahinda gakomeye cyane nyuma yo kwitabira igitaramo cya Travis Scott cyabereye muri Houston, i Texas.

Drake ari mu gahinda gakomeye nyuma y’uko abantu umunani bari bitabiriye iki gitaramo bapfiriye mu mubyigano wabereye aho ndetse abandi benshi barakomeretse.

Uyu muraperi yohereje ubutumwa bwo gufata mu mugongo imiryango y’ababuriye ababo muri iyi mibyigano yabereye muri iki gitaramo.

Mu magambo yashyize ku rukuta rwe rwa Instagram, Drake yagize ati ’’Maze iminsi mike ngerageza kwakira mu ntekerezo zanjye aya makuba yabaye "

" Nanga kugaragariza amarangamutima yanjye hano cyane cyane iyo byerekeye urupfu rw’umuntu gusa n’ubundi birangiye ariho nisanze. ’’

’’Umutima wanjye warashengutse cyane ku bw’imiryango n’inshuti z’abo bapfuye na buri wese uri mu gahinda kubera ibyabaye.’’

’’Nzakomeza kubasengera bose ndetse nzabafasha buri kimwe nshoboye. Imana ibane namwe mwese.’’

Nyuma y’agahinda kenshi Drake yatewe n’abapfiriye mu gitaramo yari yitabiriye, Abateguye iki gitaramo cy’umuhanzi Travis Scott hamwe na ba nyir’ukwakira igitaramo bose bari gushinjwa amakosa y’ibyabaye byavuyemo urupfu rw’abantu umunani ndetse bari gukurikiranwa n’inkiko ku byaha bisaga 14 bari gushinjwa.

Travis Scott nawe yemeye kuriha ibikorwa byo gushyingura abaguye mu gitaramo cye ndetse no kwishyura ikiguzi cy’ubuvuzi bwose ku bagizweho ihungabana n’ibyabereye aha i Texas.


Drake ari mu gahinda kenshi nyuma yo kwitabira igitaramo cya Travis Scott.

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO