Umuraperi Kanye West ari mu rukundo n’umukobwa wa gatatu arusha imyaka 20 nyuma yo guhabwa gatanya

Umuraperi Kanye West ni umwe mu bahuye no guhindagurika kw’amarangamutima nyuma yo guhabwa gatanya n’umugore we Kim Kardashian. Kuri ubu uyu mugabo aravugwa mu rukundo n’umukobwa wa gatatu arusha imyaka 20.

Kanye West uheruka guhindura amazina aho asigaye yitwa ’Ye’ ubu ari mu rukundo rwa gatatu nyuma yo guhabwa gatanya n’umugore we Kim Kardashian.

Ye ari mu rukundo na Chaney Jones w’imyaka 24 nyuma yo gutandukana n’abandi bakobwa babiri kuva yahabwa gatanya na Kim Kardashian.

Icyakomeje kuvugisha benshi ni uburyo uyu mukobwa asa cyane ndetse akagira imiterere nk’iya Kim Kardashian aho bibaza niba yaba ariyo mpamvu yamukunze.

Ye na Jones (ibumoso) bivugwa ko asa cyane na Kim Kardashian (iburyo)

Kanye West (Ye) yabanje gukundana n’umunyamideli Vinetria Chubbs w’imyaka 22 akimara guhabwa gatanya na Kim, ndetse aba umubano wabo ntiwarengeje amezi abiri.

Nyuma ya Vinetria, uyu mugabo yakundanye n’undi mugore witwa Julia Fox nawe baratandukana ndetse ubu ari mu rukundo rushya rwa gatatu.

Kanye West ni umwe mu byamamare bikomeje kugaragara mu nkundo nshya hafi buri kwezi nyuma yo guhabwa gatanya n’umugore we Kim Kardashian. Kuri ubu uyu mugabo w’imyaka 44 ari mu rukundo n’umukobwa arusha imyaka 20 witwa Chanes Jones.

Ku munsi w’abakundana Kanye West yoherereje imodoka yuzuye indabyo uwahoze ari Umugore we Kim Kardashian, Benshi babifata nk’ihungabana ry’amarangamutima yagize.

Kuri ubu uyu mugabo yongeye kwishumbusha umukunzi mushya, nyuma yo gutandukana n’abandi babiri.

Ye amaze gukundana inshuro eshatu nyuma yo guhabwa gatanya

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO