Umuraperi Oda Paccy yateguje Ep yise No Comment ikubiyeho indirimbo 4

Umuhanzikazi w’umuraperi kandi ukunzwe cyane hano mu Rwanda Oda Paccy yamaze guhamya ko yasoje Ep yise no Comment aho igaragaraho indirimbo 4.

Uyu muhanzikazi avuga ko iyi Ep (Extended Playlist) yise no Comment ngo hakubiyemo indirimbo (4) enye aho zigaruka cyane ku buzima, Gukora ndetse n’imibanire hagati y’abantu.

Iyi Ep uyu muhanzikazi agiye gushyira hanze iriho indirimbo yise No Comment ari nayo yayitiriye muri rusange.

Indirimbo zikubiye kuri iyi Ep zatunganyijwe n’aba Producer bamaranye igihe n’uyu muhanzikazi barimo X on the Beat n’abandi banyuranye.

Umuhanzikazi Oda Paccy ni umwe mu bari n’abategarugori bake mu Rwanda bakora injyana ya Rap dore ko amaze imyaka isaga 10 mu muziki.




Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO