Umuraperi PnB Rock yarasiwe muri restaurant ahita ashiramo umwuka

Umuraperi PnB Rock wari ukunzwe n’abatari bake yarasiwe mu Majyepfo y’ Umujyi wa Los Angeles, ahita ahasiga ubuzima.

Uyu muraperi w’imyaka 31 yarasiwe mu bujura bwabereye muri restaurant ya Roscoe’s Chicken & Waffles, aho yari yasohokanye n’umukunzi we.

Umupolisi wo mu Mujyi wa Los Angeles, Capt. Kelly Muniz yatangaje ko uwarashe uyu muraperi yahise acika.

Byatangajwe ko uyu mwicanyi yinjiye muri iyo restaurant atunga uyu muraperi imbunda amusaba kumuha ibyo afite byose mbere y’uko amurasa.

Umuraperi PnB Rock akiraswa yajyanywe mu bitaro nyuma bitangazwa ko yitabye Imana.

Uyu muraperi Rakim Hasheem Allen yavukiye mu Mujyi wa Philadelphia.

PnB Rock asize albums ebyiri, yakoze indirimbo ye ya mbere yise “Fleek,” ikurikirwa na “Selfish” yakiriwe neza cyane dore ko yageze ku mwanya wa 16 ku rutonde rw’indirimbo zikunzwe za rap ‘Billboard rap chart’.

PnB Rock yakoranye n’abahanzi batandukanye, barimo Ed Sheeran, Chance the Rapper, Wiz Khalifa, 2 Chainz, Kodak Black, Young Thug and A Boogie wit da Hoodie.

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO