Umuraperi Sky2 yasezeranye imbere y’amategeko n’umugore we

Iyo Uvuze izina Sky2 benshi bumva wa muraperi uzwiho kutaripfana no kutarya iminwa ndetse akavugisha ukuri. Kugeza ubu Sky2 yamaze gusezerana n’umugore we imbere y’amategeko. Ubusanzwe uyu muraperi amazina yahawe n’ababyeyi ni Hahirwabasenga Timothée Sikitu.

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa kane tariki 20 Mutarama 2022 nibwo Sky2 yasezeranye na Bakarere Sandrine imbere y’amategeko.

Umuhango wo gusezerana kw’aba bombi wabereye mu murenge wa Gisozi witabirwa n’abantu bake barimo abo mu miryango yabo ndetse n’inshuti mu rwego rwo kubahiriza amabwiriza yo kurwanya Covid-19.

Sky2 asezeranye na Sandrine nyuma y’igihe kinini babana mu nzu nk’umugabo n’umugore ariko mu buryo butari bwemewe n’amategeko bakaba baranabyaranye umwana w’umuhungu witwa Hirwa Sabin Bryan w’imyaka 2.

Nyuma yo gusezerana n’umukunzi we mu kiganiro yahaye Genesisbizz ku murongo wa Telefone, uyu musore wamaze kuba umugabo imbere y’amategeko yadutangarije byinshi ku rugendo rwe n’umukunzi we Sandrine.

Yagize ati “Musaza Ubu ndi mu byishimo byinshi kuba maze gusezerana n’uwo umutima wanjye wakunze. Ni umugore ntabona uko musobanura imbere y’abantu, dufitanye amateka maremare cyane kubera ubuzima twabanyemo kugeza twiyemeje kubana nk’umugabo n’umugore".

Yakomeje agira ati “ nafashe icyemezo cyo gusezerana nawe mu rwego rwo kumuhesha icyubahiro kuko mu kubana nawe hari byinshi yandinze cyane.

"Nk’umuhanzi nagombaga guhora mu buroko, gusesagura n’ibindi abasore b’abahanzi tuba tuzi ko bakunda guhugiramo bitwaje ubwamamare bwabo.
sinifuje rero ko hazagira abamuvuga ukundi cyangwa nabi
".

Sky2 yasoje asaba Imana , inshuti n’abavandimwe kuzabashyigikira kuko urugendo batangiye rusaba inama z’abakuru ndetse n’amasengesho ya buri wese mu nshuti ze kugira ngo bazarusoze neza.


Sky2 Yemera kuba umugabo wa Sandrine imbere y’amategeko.

Sandrine yemera kuba umugore wa Sky2 imbere y’amategeko.

Byari ibyishimo Bose ubwo barahiriraga kuzabana akaramata.

Basinyira kubana nk’umugabo n’umugore.

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO