Umuraperi Snoop Dogg agiye kwinjira mu bucuruzi bw’inyama bita Hot Dogs

Umuraperi Snoop Dogg agiye kwinjira mu bucuruzi bwa Hot Dogs n’ubundi bwoko bw’inyama ziseye yise Snoop Doggs. Hot Dogs ubusanzwe ni inyama ziseye z’inka, inkoko, ingurube cyangwa irindi tungo aho usanga zikunda kongerwa ku mafunguro atandukanye nk’imigati. Kuri ubu uyu muraperi agiye gutangiza inzu igurisha ubu bwoko bw’inyama.

Calvin Cordozar Broadus Jr wamamaye nka Snoop Dogg ku myaka 50 ye y’amavuko agiye gushinga resitora izajya icuruza inyama zongerwa mu migati hamwe n’ubundi bwoko bw’inyama ziseye yitiriye izina Snoop Doggs biva ku izina rye rya Snoop Dogg.

Mu kwezi gushize k’ Ukuboza nibwo abunganizi b’uyu muraperi bagiye kubaruza izina Snoop Dogg ku kigo gishinzwe ubucuruzi muri Amerika bagatangaza ko bazarikoresha bacuruza ibyo kurya bikoze mu migati yongewemo inyama hamwe n’izindi zisanzwe zimenyerewe ku isoko.

N’ubwo iyi sosiyete itaratangazwa ku mugaragaro ikinyamakuru Billboard kivuga ko Snoop Dogg n’abunganizi be bategereje ibyangombwa bibemerera gukora bakabona gutangira uyu mushinga.

Uyu muraperi agiye gushinga inzu itunganya inyama bongera ku migati (Hot Dogs) nyamara mu kiganiro yagiranye na Kimmel Live mu 2016 yatangaje ko mu buzima busanzwe adakunda ubu bwoko bw’inyama habe na gato, Bitewe n’ukuntu zitegurwa.

Reba Snoop Dogg avuga uburyo yanga Hot Dogs hano.

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO