Umuraperi Tory Lanez ashobora kujya mu buroko imyaka 22 akanirukanwa muri Amerika

Tory Lanez ni umwe mu byamamare bisoje umwaka wa 2022 mu bihe bibi aho ubushinjacyaha bwamusabiye gufungwa imyaka 22 ndetse akirukanwa muri Leta zunze ubumwe za Amerika aho yakoreraga ibikorwa bye bya muzika.
Daystar Shemuel Shua Peterson wamamaye cyane nka Tory Lanez, Ni umuraperi, umuririmbyi, umwanditsi ndetse akanatunganya indirimbo.
Uyu musore w’imyaka 30 ukomoka muri Canada ari mu byago bikomeye nyuma y’uko urukiko rumuhamije ibyaha byo kurasa Meghan Thee Stalion.
Urukiko rwamuhamije ibyaha bitatu bishobora kumuhesha igihano cy’imyaka 22 birimo: Uburangare bwo ku rwego rwo hejuru mu gukoresha imbunda, gusagarira undi ukoresheje imbunda no kwitwaza imbunda irimo amasasu muburyo butemewe n’amategeko kandi itabaruwe.
Nyuma yo gusabirwa iki gihano, ubushinjacyaha bwanamusabiye guhambirizwa akirukanwa muri Amerika agasubira iwabo muri Canada kuko ngo umuntu witwara gutyo adakwiye kuba ku butaka bw’iki gihugu.
Meghan yumvikanye arega Tory ko yamurashe igihe yari atwaye imodoka avuye mu birori byateguwe na Kylie Jenner ndetse bikaea kumuvuramo gukomereka akaguru.
Gusa amakuru dukesha TMZ avugako ngo uwaba yararashe ari uwahoze akundana na Meghan nyuma yo kumenyako asigaye aryamana na Tory.
Imyanzuro ya nyuma ku ifungwa n’ifungurwa rya Tory iteganyijwe tariki 27 Mutarama 2023, Aho urukiko ruzemeza umwanzuro wa nyuma ku byaha ashinjwa, Gusa n’ubundi noheli yayiriye mu buroko ndetse n’ubunani niko bizagenda.
Kugeza ubu Tory n’abo mu muryango we bumvikanye banenga ubutabera bavuga ko batashimishijwe n’imyanzuro bwafashe ndetse ko akwiye kurenganurwa.