Umuhanzi Limu yashyize hanze indirimbo igaruka ku butwari bw’abanyeshuri b’i...
- 24/03/2023 saa 11:24
Umuraperi w’Umunyamerika Young Dolph yarashwe ku wa gatatu dusoje ahita apfa ubwo yari mu iduka rigurisha ibisuguti riherereye i Memphis muri Tenessee nk’uko byatangajwe na polisi yo muri iyi leta.
Young Dolph yavukiye i Chicago, muri Leta zunze ubumwe za Amerika, tariki 27 Nyakanga 1985.
Amazina yahawe n’ababyeyi ni Adolph Robert Thornton Jr, Uyu muraperi yamenyekanye cyane ku ndirimbo yakozwe yakunzwe na benshi yitwa Major imaze kurebwa n’abantu basaga miliyoni 80 ku rubuga rwe rwa youtube kuva igihe twateguraga iyi nkuru.
Nanone umuzingo w’indirimbo wa Young Dolph yise " Rich Slave " warakunzwe cyane ndetse wagaragaye ku rutonde rwa Billboard rw’indirimbo 200 zikunzwe kurusha izindi.
Mbere yo kwicwa, Young Dolph yagaragaye ari guhaha mu iduka rya Makeda’s Homemade Butter Cookies ricuruza ibisuguti ndetse icyo gihe nibwo haje umuntu wari utwaye imodoka,ayivamo aramurasa nk’uko byatangajwe na polisi.
Kugeza ubwo twateguraga iyi nkuru Polisi ntirabasha kumenya uwakoze ubu bwicanyi, gusa nyuma yo gukusanya ibimenyetso, yemeje ko uwarashwe ari Adolph Robert Thornton uzwi cyane nka Young Dolph.
Uyu muraperi Young Dolph ni kenshi yagiye asimbuka impfu nyinshi, aho nko mu mwaka wa 2017 yarasiwe i Los Angeles amasasu atatu habura gato ngo apfe aza kurusimbuka, Gusa kuri iyi nshuro bisa nk’aho atagize amahirwe kuko yahise apfa nyuma yo kuraswa.
Urupfu rwa Youg Dolph rwakoze ku mitima y’abaraperi benshi, aha twavuga nka Gucci Mane n’abandi batandukanye, bamwifurije kuruhukira mu mahoro
Gucci Yagize ati " Mbuze inshuti yamporaga hafi uyu munsi, ruhukira mu mahoro Dolph .
"
Young Dolph apfuye afite imyaka 36 ndetse asize umugore n’abana babiri.
Reba indirimbo Major ya Young Dolph hano