Umuraperi wishe Nyina yakatiwe igifungo cy’imyaka 99

Umuraperi (rapper) wo muri leta ya Chicago ho muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yakatiwe imyaka 99 bitewe n’uko yishyuye uwagombaga kwica nyina kugira ngo akunde abone amafaranga yarari kuri banki ndetse n’ubwishingizi mu kwivuza.

Qaw’mane Wilson Uzwi mu muziki nka “Young QC” yahamwe n’icyaha yakoze umwaka ushize cyo kuba yarishyuye umwicanyi kugira ngo akuremo umwuka nyina umubyara, ibi ku munsi w’ejo byaje gutuma uyu musore akatirwa igifungo cyo kumara ubuzima bwe bwose muri gereza.

Yolanda Holmes nyina w’uyu mu raperi yarashwe ubwo yararyamye ku gitanda cye mu mwaka wa 2012 n’uwitwa Eugene Spencer, nyuma yo gutegekwa na Wilson ko agomba kumenya neza ko yitabye imana.

Wilson niwe mwana rukumbi Yolanda yarafite ndetse akaba yaraje no kumwiyicira, kugira ngo akunde yegukane ubutunzi bwa nyina mu mwaka wa 2012.

Mu rubanza rw’uyu musore w’umuraperi, umucamanza Stanley Sacks yavuze ko icyo yakeneraga cyose nyina ariwe wakimuhaga, yaba amafaranga yakoreshaga mu muziki, ndetse n’ayo yajyaga akoresha mu kujugunyira abafana be.

Mu rubanza rwabaye ku munsi w’ejo uyu mucamanza yagize ati: “yahaye Qaw’mane ubuzima, imodoka, akazi, none amahitamo ye yari ayo kumwambura ubuzima.”


Umuraperi Qaw’mane Wilson wivuganye mama we

Nyuma yo kwivugana nyina, Wilson yahise ajya gufata amafaranga yose ya nyina yarabitse muri banki, nyuma yaje kwifashisha amashusho ya videwo yanashyize kuri YouTube arimo abikuza ibibandari by’amadorali kuri banki ubundi akayajugunya ku bafana avuga ko bakunda umuziki we wa rap.

Ikinyamakuru The Chicago Sun Times dukesha iyi nkuru, cyavuze ko uyu musore w’imyaka 30 y’amavuko yakatiwe igifungo ku munsi w’ejo cyo gufungwa imyaka 99 bitewe n’uko yishe nyina umubyara.

N’aho Spence we, wishyuwe kugira ngo yice yakatiwe imyaka 100 y’igifungo kukuba yaremeye kwishyurwa akajya no kwica uwo yishyuriwe.

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO