Bamwe baribeshya bakabyita ibishegu gusa ntabwo twakumva ibintu kimwe - Cassandra ku ndirimbo nshya

Umuhanzikazi Francoise Uwase wiyise Cassandra azwi cyane hano mu muziki nyarwanda nk’umwe mu bakobwa bakora Hip Hop y’umujinya kubera amagambo akakaye akunda gukoresha mu ndirimbo ze .

Nyuma y’igihe kinini uyu mukobwa uzwiho kutaripfana adashyira hanze indirimbo kubera ibihe bya COVID-19 , kuri ubu yasohoye iyo yise Ifemba itari kuvugwaho rumwe ku mbuga nkoranyambaga .

Mu kiganiro Genesisbizz yagiranye n’uyu muhanzikazi twamubajije icyamuteye kwita indirimbo ye ifemba mu gihe amagambo ayumvikanamo rwose uyashyize mu nyurabwenge z’Umunyarwanda yumva hari ubundi butumwa yashatse gutanga bwihariye ariko bushingiye ku bishegu. Ibi yabihakanye.

Ati “Nta bundi butumwa nifuje gutanga ahubwo mu mvugo z’urubyiruko rw’ubu iyo ruganira rugashaka kuzimiza rufata ikintu runaka rukagihimba irindi zina rwumvikanyeho."

Aha niho yahereye avuga ko ijambo Ifemba abantu benshi baziko rivuga Inzara nyinshi nanjye rero navugaga ku muntu usangira na mugenzi we ariko akagaragaza inzara idasanzwe nkamubwira kugabanya inzara nyinshi kuko ibintu yifuza byose bihari.

Cassandra yasabye abakunzi b’umuziki Nyarwanda ko bawutera ingabo mu bitugu aho guhora iteka baca intege abahanzi ngo baririmba indirimbo zidatanga ubutumwa baba bifuza kuko igihe cyose ntago abantu bazumva ibintu kimwe .

Yijeje abakunzi ba Muzika ye ko mu minsi ya vuba azabagezaho amashusho y’iyo ndirimbo bakabona itandukaniro ry’ibyo baba batekereza kuko kugeza ubu yatangiye kuyatunganya.

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO