Umuraperikazi Fearless abinyujije ku mbuga nkoranyambaga ze yatangaje ko ashobora kuba yararozwe

Umuraperikazi Niyonsenga Keza Amina uzwi cyane ku izina rya Fearless nyuma yo kuremba bikomeye ndetse akajyanwa no mu bitaro yatangaje ko ashobora kuba yararozwe.

Ubwo yari arwaye yifashishije imbuga nkoranyambaga ze maze Fearless agira ati “Mwiriwe bakunzi banjye maze iminsi itatu ndi mu bitaro, ni amakuru mabi, nanjye ndababaye pe, gusa mwemere amarozi ariho ariko Imana iturinda byinshi.”

Uyu mukobwa akomeza avuga ko kenshi agerageza gukora umuziki ahita atangira kurwara ndetse akaremba ibi bigatuma we avuga ko byose wagirango baba bamuroze.

Uyu mukobwa yatangaje ko aherutse kuva gukora ikiganiro kuri kimwe mu bitangazamakuru bya hano mu Rwanda gusa ngo yagera mu rugo agatangira kurwara akaremba ndetse akaribwa mu nda ku buryo bukomeye.

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO