Umuraperikazi Oda Paccy yarangije icyiciro cya kabiri cya Kaminuza

Umuhanzikazi ufatwa nk’umwe mu baraperikazi beza kandi bafite ibigwi bikomeye mu muziki Nyarwanda ariwe Oda Pacy kuri ubu yamaze kurangiza icyiciro cya kabiri Kaminuza mu ishami rya Business Information Technology.

Uyu muraperikazi Oda Paccy asoje amashuri ye ya Kaminuza nyuma y’aho yari amaze imyaka hafi 10 ahagaritse amasomo ye ku mpamvu zitazwi.

Oda Paccy mu mwaka wa 2013 nibwo yahagaritse amasomo ye ubwo yaburaga umwaka umwe ngo arangize kwiga.

Nyuma yo kwandika igitabo cye, Oda Paccy yagituye umubyeyi wamubyaye ndetse anashimira byimazeyo inkoramutima ye.


Oda Paccy yifashishije imbuga nkoranyambaga ze agira ati "Reka nkushimire bwa mbere wowe mama wanjye wambaye hafi muri uru rugendo!

Uyu muhanzikazi kandi yakomeje agira ati:ibyo navuga ni byinshi ariko ibi byose watumye mbigeraho! Ntacyo unyima, ibyo nyuramo byose uba uhari ukankomeza, uri ishema ryanjye!”Oda Paccy yishimiye gusoza ikiciro cya kabiri cya kaminuza

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO