Umuririmbyikazi Anette yagaragaje imbogamizi zikomeye abahanzi bakizamuka bahura nazo

Anette Murava ni umuririmbyikazi ubarizwa mu itsinda rya Narada Vocal Band uyu mukobwa ubwo yaganiraga na Genesisbizz yagaragaje zimwe mu mbogamizi abahanzi bato bahura nazo.

Uyu mukobwa ubusanzwe aririmba indirimbo zitandukanye zijyanye no kuramya hamwe no guhimbaza Imana gusa uretse kuririmba mu itsinda rya Narada Vocal Band we ubwe yatangaje ko afite n’indirimbo zitandukanye yaririmbye ku giti cye.

Ubuhanzi by’uyu mukobwa atangaza ko bwatangiye akiri muto cyane kuko ngo yatangiye kwandika indirimbo kuva mu buto bwe, gusa avuga ko yatangiye kuririmba yiga mu mashuri yisumbuye ariko aza gutangira umuziki ku giti cye nk’umuhanzi mu mwaka wa 2014 ubwo yari arimo gutangira Kaminuza.

Anette Murava yavukiye mu karere ka Kamonyi ahitwa Remera Rukoma mu Ntara y’amajyepfo gusa kuri ubu arimo kubarizwa mu mujyi wa Kigali ku mpamvu zitandukanye z’ubuzima bwa buri munsi.

Uyu mukobwa kandi yabashije kwiga amashuri y’inshuke iwabo mu majyepfo ahakomereza amashuri abanza ndetse n’ayisumbuye gusa yaje kwiga kaminuza muri kaminuza y’abadivantiste b’umunsi wa karindwi aho bakunze kwita i Mudende.

Ubwo yabazwaga n’umunyamakuru wa Genesisbizz ikibazo kijyanye n’inzitizi abahanzi bahura nazo yatangaje ko muri rusange umuhanzi wese agira ibimugora gusa we icyo abona nk’imbogamizi ikomeye ni uburyo abahanzi babura ubushobozi bwo gukora ibintu byabo ku rwego bifuza gusa yakomeje atangaza ko imbogamizi ziba ahantu hose bityo ngo umuhanzi aba agomba gukomeza akagerageza.

Ubwo yabazwaga akamaro umuziki we ufitiye rubanda Anette yatangaje ko umuziki we utangirwamo ubutumwa bukomeye cyane kuko umuziki we awufata nk’umurimo w’ivugabutumwa ndetse ngo yishimira ko indirimbo ze zifasha abantu gukizwa bityo bakamenya Kristo.

Uyu mukobwa yatangaje ko buri muhanzi wese uririmba indirimbo ziramya ndetse zikanahimbaza Imana yakomeje yemeza ko buri wese amufatiraho urugero kuburyo ngo buri wese amwuzuza.

Yasoje agira inama abanyempano batandukanye aho yababwiye ko mbere ya byose bakwiye kwitinyuka bakumvako byose bishoboka kandi ko Imana iha umuntu impano imufiteho umugambi ukomeye cyane.

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO