Umuririmbyikazi Peace Hoziana aratangaza ko yitegura gukora indirimbo ku giti cye

Uyu muririmbyikazi Peace Hoziana nawe yari mu itsinda Narada Vocal Band mu kiganiro Evangile gitambuka kuri Genesis TV aho kuri Pasika uyu muhanzikazi yaboneyeho umwanya wo kuganira n’umunyamakuru wa Genesisbizz aboneraho kumubwira intego ze afite mu muziki zirimo no gusohora indirimbo vuba.

Peace Hoziana ni umuririmbyikazi uririmba indirimbo zijyanye no kuramya hamwe no guhimbaza Imana, ndetse yaboneye izuba mu Karere ka Gakenke mu Ntara y’amajyaruguru gusa nyuma umuryango we waje kwimukira mu Karere ka Musanze gusa kuri ubu Hoziana we atuye mu mujyi wa Kigali kubera impamvu zitandukanye zirimo no gukora umuziki.

Nyuma y’ikiganiro Evangile gitambuka kuri Genesis TV uyu mukobwa yaboneyeho umwanya wo kuganira n’umunyamakuru wa Genesisbizz ndetse ubwo yabazwaga uko yasobanura ijambo Umuhanzi, uyu mukobwa yatangaje ko umuhanzi ari umuntu ukomeye cyane kuko ari umuntu ushobora gukora igihangano kigahindura imitima ya benshi mu buryo butandukanye.

Yongeye kubazwa kandi kuruhare abona rw’umuziki mu kubaka umuryango mwiza ubereye U Rwanda maze avuga ko mbere na mbere umuziki ukiza nyirawo ndetse ukanifashishwa mu kubaka umuryango nyarwanda biciye mu butumwa butandukanye.

Yagize ati’’ Umuziki ni ingenzi cyane kuko ushobora gukiza nyirawo kandi umuziki ushobora gukoreshwa mu gutanga ubutumwa bwomora imitima ndetse bugafasha abantu bari mu bihe bikomeye by’amage aho yatanze urugero mu bihe by’intambara no mubihe by’indwara z’ibyorezo.

Nyuma y’ibi yabajjwe impamvu adakora umuziki kuburyo bufatika kandi afite impano ikomeye maze aboneraho gutangaza ko ateganya gusohora indirimbo ye mu minsi ya vuba, Hoziana kandi yatangaje ko yatangiye kwiyumvamo impano ubwo yari afite imyaka 7 y’amavuko ndetse ngo yanakundaga kuririmbira abana bagenzi be muri Ecole de dimanche aho bakomeje kumutera imbaraga bituma ajya kwiga mu ishuri ry’umuziki ku Nyundo mu kigo cy’abakobwa.

Uyu muhanzikazi kandi yaboneyeho gutangaza ko imbogamizi ikomeye irimo kwibasira abantu bafite mpano mu muziki we yatangaje ko ari ikibazo cy’ubushobozi ndetse n’abahanzi bakuru bakunze kudafata akaboko abato ngo babazamure ahubwo bakabatererana.

Yasoje avuga ko akunda abahanzi batandukanye mu Rwanda ndetse akomeza yemeza ko muri rusange umuhanzi wese amufatiraho urugero kuko buri wese ngo agira icyo yamwigiraho gusa yatangaje ko akunda cyane Uwimana Aime hamwe na Aline Gahongayire n’abandi batandukanye.

Umuririmbyikazi Peace Hoziana aritegura gukora indirimbo ye nshya.

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO