Umuriro watse hagati ya Perezida w’Ubushinwa na Joe Biden bapfa Taiwan

Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Joe Biden na Perezida w’u Bushinwa Xi Jinping bemeranyijwe ko bagomba kubonana bakaganira kuri Taiwan aho perezida w’Ubushinwa yabwiye biden ko adakwiye gukina n’umuriro.

Perezida w’Ubushinwa n’uwa Leta zunze ubumwe za Amerika bamaze kugirana ikiganiro kuri Telefoni hakoreshejwe ikoranabuhanga inshuro zigera kuri 3.

Ni ubwa mbere aba bombi bagiye guhura imbonankubone,gusa ntiharatangazwa igihe bazabonanira.

Ikiganiro bagiranye kuri telefone ngo cyamaze amasaha abiri n’iminota 17 bigaruka ku makimbirane akaze ibi bihugu bikomeye mu bukungu bw’isi bifitanye.

AFP yatangaje ko Perezida w’Ubushinwa yabwiye uwa Leta zunze ubumwe za Amerika ko akwiye kwitondera Taiwan dore ko ubushinwa bwemeza ko ari agace kabwo.

Xi w’Ubushinwa yagize ati:“Abakina n’umuriro amaherezo bazashya. Nizeye ko uruhande rwa Amerika rubyumva neza.”

Leta zunze ubumwe za Amerika zumvikana bikomeye n’agace ka Taiwan ibintu ubushinwa bubona ko ari ukurwana n’umuriro kuko budashaka ko Amerika yivanga mu mubano wabwo na Taiwan.

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO