Amatariki y’ubukwe bwa Umurungi witabiriye Miss Rwanda yatangajwe

Umurungi Sandrine wari mu bakobwa 20 bitabiriye umwiherero wa Miss Rwanda 2019, yatangaje amatariki y’ubukwe bwe n’umusore bamaze igihe bakundana.

Umurungi Sandrine watangaje amatariki y’ubukwe bwe, yaraherutse kwambikwa impeta ishimangira amahitamo n’urukundo Gatete Yves yamubengutsemo.

Umurungi aganira na Genesisbizz yavuze ko yaramaze imyaka itatu akundana na Gatete Yves, ndetse yemeza ko ubu bukwe bw’abo babwiteguye neza nta kibazo na kimwe.

Yagize ati: "Turi gushyira ibintu mu buryo, tubwiteguye neza cyane rwose.”

Ubukwe bwa Umurungi Sandrine na Gatete Yves buzaba tariki 9 Gashyantare 2020, habeho imihango yo gusaba no gukwa ndetse banasezerane imbere y’imana.

Umurungi avuga ko yatumiye benshi mu bakobwa bitabiriye miss Rwanda, byumwihariko Mwiseneza Josiane wari inshuti ye yakadasohoka muri iri rushanwa.


Akenshi iyo barikumwe (Umurungi na Mwiseneza) akanyamuneza aba ari kose hagati yabo

Umubano wihariye Mwiseneza Josiane yarafitanye na Umurungi Sandrine muri miss Rwanda wagaragaye cyane ubwo Umurungi yasezererwaga mu mwiherero ari uwa gatatu, Mwiseneza akagira ishavu ryagaragariye buri wese.


Byari agahinda gakomeye kuri Mwiseneza ubwo Umurungi Sandrine yasezererwaga

Ubu bushuti bw’aba bombi akaba ari naho bwashingiye imizi, Umurungi avuga ko mubo yagombaga gutumira atari kuburamo.

Umurungi asanzwe atuye mu Karere ka Kicukiro mu Mujyi wa Kigali; aza muri Miss Rwanda yiyamamarije mu Ntara y’Amajyepfo aratambuka. Yitabiriye ijonjora rya Miss Rwanda 2019 ryabereye i Huye ku wa 22 Ukuboza 2018 aba ari naho abonera itike yo mu byiciro byakurikiyeho, icyo gihe yanatangaje benshi ubwo yangaga kurya indimi akavuga ko yaje afite igishyika kubera Mutesi Jolly.

Umurungi yaje kugera mu cyiciro cy’abakobwa 20 bagombaga kuvamo nyampinga w’u Rwanda ndetse ajya no mu mwiherero.

Ntiyahiriwe n’urugendo kuko ku wa 22 Mutarama 2019 yasezerewe mu mwiherero ari uwa gatatu, nyuma ya Higiro Joally wavuyemo rugikubita na Igihozo Darine wamukurikiye.

Umurungi Sandrine w’imyaka hafi 22 y’amavuko yize amashuri abanza i Kigali, ayisumbuye ayarangiriza i Nyagatare. Ubu yiga mu mwaka wa kabiri mu bijyanye na ‘Multi Media’ muri Kaminuza ya Mount Kenya.

Uretse kuba ari kwiga, Umurungi ni umwe muri ba Nyampinga binjiye mu mwuga wo gukina filime umwaka ushize wa 2019, aho yahereye kuri filime izajya itambuka kuri televiziyo mpuzamahanga yakoreshejwe n’icyamamare muri filime zo mu Rwanda Niragire Marie France, yitwa ‘Little Angels’.
Gatete Yves ugiye gushyingiranwa na Umurungi Sandrine we asanzwe akora imirimo ijyanye n’ikoranabuhanga.


Umurungi Sandrine arikumwe na Gatete Yves bagiye kurushingana

Umurungi atanga inama ku bitabira aya marushanwa ya miss Rwanda bavayo bakitwara nabi, aho avuga ko umuntu wese ariwe wimenya, cyane ko abagiyemo bose atariko bitwara nabi cyangwa se abavuyemo bose ngo bitware neza.

Uru ni urugero rwiza mu bitabiriye aya marushanwa ya Nyampinga w’U Rwanda 2019 cyane ko Umurungi Sandrine ari we wa mbere ugiye kubimburira abandi bayitabiriye gukora ubukwe.

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO